Urukiko Rukuru rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga muri Koreya y’Epfo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 mata 2025 rwemeje ko Perezida Yoon Suk-yeol yegujwe, ku ni nyuma y’amezi ane ashyize ashinjwe guteza akavuye muri politiki nyuma y’itegeko rya gisirikare rishya yatangaje.
Kuri ubu imbaga y’abaturage bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru Seoul mu kwishimira icyemezo cy’urukiko, cyatangajwe nyuma y’uko uyu wari umukuru w’iguhugu yategetse ko igisirikare cyinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, bivugwa ko yari agamije kwirukana abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Ni itegeko rya gisirikare ryamaze amasaha 6 gusa, maze riteza umwuka mubi mu gihugu, ndetse ritera ihungabana ry’ubukungu hamwe no gukurura impungenge mu bafatanyabikorwa b’iki gihugu.
Moon Hyung-bae, Umuyobozi w’agateganyo w’Urukiko Rukuru, atangaza ko uyu wari perezida yarenze ku itegeko nshinga agakoresha igisirikare n’igipolisi mu buryo butemewe n’amategeko, mu kuburizamo ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu
Ni ingingo yagendeweho hategurwa amatora mashya y’umukuru w’igihugu azaba mu mezi abiri ari imbere.
Abinyujije mu itangazo yashyikirije abanyamategeko be, perezida Yoon yagaragaje akababaro ke ko kutabasha gusohoza inshingano yari yahawe n’abaturage, ndetse yongeraho ko byari ishema kuri we kuba umukozi wa Koreya y’Epfo.
Ahagaritswe manda ye itararangira hari amakuru avuga ko uwitwa Lee Jae-myung, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ashobora kuba ariwe wasimbura Yoon Suk-yeol.