Umuyapani Yuko Ogasawara bivugwa ko ari we muntu ukina filime z’urukozasoni ukuze kurusha abandi kuko afite imyaka 89, gusa umuhate n’umurava mu kuzikina biracyari byose.
Yuko yavutse mu 1936. kuri ubu ni we ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu cyiciro cy’abakina filime z’urukozasoni bari mu za bukuru (silver porn)bisobanuye ko ari abari hejuru y’imyaka 60.
Mukecuru Ogasawara yubatse urugo afite imyaka 23, umugabo we yaje kwitaba Imana nyuma y’imyaka 35 babana yishwe n’uburwayi, aza kwinjizwa mu mushinga wo gukina filime z’urukozasoni n’uwari umukiliya we mu kabari.
Yagize ati “Iyo nshuti yanjye yakundaga kujya ahakinirwa izo filime igiye gukora ibijyanye n’ubwiza ku bayikina. Rimwe umuntu yamubajije niba hari umuntu azi wakina neza, amvuga mu ba mbere.”
Ogasawara avuga ko bwa mbere yabanje kubitinya, ariko nyuma uwakoraga ubwo bucuruzi bw’izo filime akomeza kumumenyereza.
Yagize ati“Naremeye ndagerageza. Nashakaga kureba ko bambonamo umukozi ubishoboye nk’uko abato bigenda. Narakoze ndataha nyuma y’ibyumweru barampamagara. Ntabwo nari kubyanga.”
Kuri ubu Mukecuru Yuko, afite abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe bahamya ko kuba umubyeyi wabo akazi akora ntacyo kabatwaye.
Yagize ati “Nabwiye umuhungu wanjye ibyo nkora, arambwira ati ‘niba bigufasha gusubira ibukumi hari ikihe kibazo? Narabikoze ndetse bigenda neza, ubanza ari uko umugabo wanjye yari yaranteguye mu myaka 35. Umubiri wanjye wahise wibuka, urabimenyera.”
Yuko, agaragaza ko buri munsi aba arajwe ishinga no kubungabunga imiterere ye, akazi akagakora mu buryo butandukanye n’abandi, agakora imyitozo ngororamubiri imufasha kwakira abantu batandukanye .
Yagize ati “Buri munsi mbazwa aho nkura imbaraga zo gukora aka kazi katamenyerewe. Ntekereza ko ari uko nkunda gusabana n’abakiri bato, nkavugana na bo inshuro nyinshi. Abantu bakuze ntabwo bakwiriye kwirirwa bicaye mu rugo gusa ngo bakomeze kwinubira ibijyanye n’ubuzima bwabo butameze neza.”
Inshuro nyinshi abantu bamubajije icyo yumva abandi bamutekerezaho, nk’umukecururu ukina filimi nk’izi, agaragaza ko ubuzima bwe busanzwe nka Yuko, ntaho buhuriye n’ubw’umukecuru wa mbere ukuze ukina filime z’urukozasoni.
Yagize ati “Icyakora iyo hagize umvugaho ubusa, ndamuzibya. Gushaka umugabo bwari ubuzima bwanjye bwa mbere, ubwa kabiri bwari ubwo kwakira abantu muri hoteli, ubu ndi kubaho mu buzima bwanjye bwa gatatu nk’umukinnyi wa filime wabigize umwuga.”

Aha Yuko yari akiri mu myaka mike cyane