Umuyobozi w’ishuri rya G.S Mututu arashinja mugenzi we ushinzwe amasomo (Prefet des étude) kuza mu kazi yasinze mu bihe bitandukanye, ushinjwa akavuga ko amubeshyera agamije kumwirukanisha.
Iri shuri riherereye mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’ishuri yabwiye yavuze ko uyu uvugwaho iyi myitwarire idahwitse mu bihe bitandukanye yagiye aza mu kazi yasinze.
Yagize ati”Yaje mu kazi yasinze mu buryo bugaragara cyane kandi si ubwa mbere yagiye agirwa inama mu bihe bitandukanye ariko ntiyumve. Ubuheruka nanamwandikiye ibaruwa musaba ibisobanuro, yemera ko yari yasinze anabisabira imbabazi.”
Ku rundi ruhande umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo (Prefet des étude) avuga ko amaze igihe umuyobozi w’ishuri amubuza amahoro ashaka kumwirukanisha.
Avuga ko kuva mu mwaka wa 2024 yatangiye kumuhimbira amakosa agamije kumwirukana kandi atanywa inzoga ari mu kazi akaba azinywa mu mpera z’icyumweru gusa.
Yagize ati”Yagiye angendaho ashyiraho na maneko njye maze imyaka 15 nkora mu burezi kandi nkora kuri G.S Mututu icyo agamije ni ukunyirukanisha nkuko agenda abibwira abarimu ahubwo ngize amahirwe banjyana gukora ahandi.
Akomeza agira ati “ Njye nta kibazo ngirana n’abanyeshuri cyangwa abarimu uretse we [diregiteri] gusa kuko kuva yaza kuyobora hano mu mwaka wa 2024 angendaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Patrick Kajyambere, yavuze ko iki kibazo atarakizi ariko agiye kugikurikirana.
G.S Mututu ni ishuri ubusanzwe rifite amashuri abanza, icyiciro rusange(troncomn) ndetse rikagira n’amashami atandukanye.
Umunyamakuru yifuje kumva icyo abarimu babivugaho ku bibazo biri hagati y’aba bombi ariko ntibemera kumuvugisha.