Uburusiya bwongeye kugaba igitero mu kirere cya Ukraine mu ntambara imaze imyaka itatu ibera muri Ukraine ijoro ryose, ni ibitero byibasiye umurwa mukuru n’utundi duce bigize na za misile na drone mu ijoro rya kabiri ryikurikiranya, byatumye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yikoma Amerika gukomeza guceceka irebera ibiri kuba.
Ubuyobozi bwa Bwa Ukraine Bwtsngsje ko nibura abantu 12 baguye mu bitero byagabwe muri Ukraine, higanjemo abana, ndetse abandi bantu benshi babikomerekeramo.
Minisitiri w’imbere mu gihugu cya Ukraine, Ihor Klymenko, yatangaje ko mu bishwe harimo abana batatu bo mu mu rugo rumwe mu karere ka Zhytomyr – mu burengerazuba bwa Kyiv ndetse ubu ababyeyi babo bakaba bari mu bitaro aho detse nyina ubabyara akaba arembye bikomeye.
Ishuri aba bana bigagaho ryagaragaje akababaro mu butumwa banyujije kuri Facebook.
Bugira buti: “Turababaye cyane, Umuryango wose w’ishuri… Twunsmiye aba bana mu gahinda kenshi.”
Uburusiya bwakomeje gutera ibisasu mu kirere muri Ukraine mu gihe igitutu cy’umuryango mpuzamahanga cyiyongera kuri Putin kugira ngo yemere icyifuzo cyo guhagarika imirwano cyatanzwe na Ukarine
Mu butumwa yanyujije kuri Telegram ku cyumweru, Zelensky yagize ati: “Buri gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’Uburusiya ni impamvu ihagije y’ibihano bishya byagafatiwe Uburusiya. Uburusiya bukurura iyi ntambara kandi bukomeje kwica abantu buri munsi.”
Yakomeje agira ati: “Isi ishobora kuba igira akaruhuko, ariko twe intamabra irakomeje haba mu mibyizi no mu mpera z’icyumweru. Ibi ntibikwiye kwirengagizwa. Guceceka kwa Amerika, no guceceka kw’abandi ku isi, ni ibiha imbaraga Putin wenyine”.
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko intwaro zo mu kirere 367, misile 69 na drones 298 zarashwe ahantu 22 muri Ukraine ijoro ryose kugeza ku cyumweru. Yongeyeho 47 muri izo misile ndetse na drone 266 zacogojwe.

