Leta ya Zimbabwe yohereje amagana y’abapolisi mu murwa mukuru Harare, kugira ngo baburizemo imyigaragambyo yateguwe n’abaturage basaba ko Perezida Emmerson Mnangagwa yegura.
Iyi myigaragambyo yaturutse ku cyemezo cy’ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi, cyifuza ko Mnangagwa yakomeza kuyobora igihugu kugeza muri 2030, nubwo manda ye izarangira muri 2028.
Ku wa Mbere, imyigaragambyo ntiyitabiriwe cyane kubera ko polise yitambitse abigaragambya babatatanije bakanabasukaho ibyuka biryana mu maso.
Blessed Geza, umwe mu bayobozi b’iyi myigaragambyo, yasabye abaturage “kutaba ibigwari”, abahamagarira gukomeza kugaragaza ko badashyigikiye Mnangagwa, ahubwo bashyigikiye ko Visi-Perezida Constantine Chiwenga amusimbura.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hari abaturage, barimo abagore n’abasaza, bagaragaye banenga ubuzima bubi babayeho, basaba impinduka mu buyobozi.
Nubwo Leta yashyizeho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano, abigaragambya bavuga ko bazakomeza gusaba impinduka mu buryo bw’amahoro.