igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 26 Gicurasi 2025
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 26 Gicurasi 2025
AMAKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 26 Gicurasi 2025

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 27, 2025 8:06 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 

1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zo guteza imbere ishoramari ry’abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kunoza imicungire y’imishinga Leta ishoramo imari. 

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo gusangira amakuru. Iyi Politiki igamije gushyiraho uburyo bumwe kandi bwizewe bwo gusangira amakuru mu buryo bufite umutekano, bwihuse, kandi bwubahirije amategeko hagati y’Inzego n’ibigo bya Leta. 

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma z’ibihugu 12 bikurikira: Eswatini, Gineya, Liberiya, Malawi, Mali, Zimbabwe, Ubufaransa, Jeworujiya, Polonye, Oman, Suriname na Canada. 

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ngarukagihe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. 

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubwishingire bw’umwana bukorwa na Leta, no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga. 

6. Mu bindi: 

• Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 27 Kamena 2025 hateganyijwe imurikagurisha rya 18 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rizabera ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali. 

• Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2025 i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO). 

Bikorewe i Kigali, ku wa 26 Gicurasi 2025 

Dr. Edouard Ngirente 

Minisitiri w’Intebe 

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore uko umwaka w’imikino wa 2024-2025 ku bakinnyi b’amavubi bakina mu mahanga
Next Article Clapton Kibonge yagaragaje abahanzi yifuza ko bazacurangwa mu gihe yaba apfuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025
Kenya: Raila Odinga yavuze ko imbabazi Ruto yasabye zigomba kujyana n’indishyi
June 1, 2025
Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

“Urushyi rwa Brigitte Macron si urwacu, kandi umugore iyo abikoze aba afite impamvu” Amagambo y’umuvugizi wa leta y’Uburusiya

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko ibyo kuba Brigitte Macron yaba yarakubise urushyi umugabo we, Perezida Emmanuel…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline ukina filime z’ubusambanyi yiyamye ababimunengera

Isimbi Yvonne uzwi nka Noeline, umunyarwandakazi wamamaye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwiyama…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa

Nyuma yo guhagarikwa k’umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports kubera imvururu, Komisiyo ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu…

4 Min Read
AMAKURU

Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye

Axel Rudakubana, Umunyarwanda w'umwongereza w’imyaka 18, ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gutwika umucungagereza wa Gereza ya Belmarsh i…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?