igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Eddy Kenzo yatewe agahinda n’uburyo The Ben na Diamond bakiriwe nk’abami
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Eddy Kenzo yatewe agahinda n’uburyo The Ben na Diamond bakiriwe nk’abami
IMYIDAGADURO

Eddy Kenzo yatewe agahinda n’uburyo The Ben na Diamond bakiriwe nk’abami

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 27, 2025 4:40 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry‘abahanzi muri Uganda akaba n’umuhanzi Eddy Kenzo, yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo abahanzi bo muri Uganda bafashwe mu gitaramo cya Coffee Marathon giherutse kubera i Ntungamo, mu gihe  Diamond Platnumz na The Ben bahawe indege yihariye.

Ako gahinda katumye uyu muhanzi wo muri Uganda atitabira ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Ntungamo mbere y’igitaramo ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, cyitabiriwe na Bebe Cool, The Ben, Truth256 ndetse na Diamond Platinumz.

Aganira na Big Eye, Kenzo yagaragaje akababaro yatewe n’uburyo abahanzi b’imbere mu gihugu bafashwe n’abateguye iki gitaramo.

Yagize ati: “Ntushobora kumbwira ko mwakodesheje indege yihariye (private jet) ndetse na kajugugu (helicopter) ku muhanzi watumiwe (Diamond na The Ben) hanyuma abandi tukagerekwa. Natwe turi abantu, ntabwo twarebera gusa abandi bahabwa ibyo byubahiro byose, cyane cyane mu gihugu cyacu ngo twicecekere.”

Bivugwa ko Diamond Platinumz yageze muri Uganda mu ndege yihariye, nyuma akajyanwa mu kiganiro n’itangazamakuru i Ntungamo, akoresheje kajugugu, ubwo yari kumwe na The Ben.

Kenzo yavuze ko ibyo ari ubwiyemezi bukabije no gusuzugura abahanzi b‘imbere mu gihugu.

Yongeyeho ati: “Simvuze ibi kubera ishyari, ariko natwe tugomba guhabwa agaciro mu bitaramo nk’ibi, kuko niba nta gaciro mfite, sinari gutumirwa ngo nzaririmbe.”

Aya magambo ya Kenzo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, atangiza impaka zikomeye hagati y’abafana n’abandi bahanzi ku bijyanye n’uburyo abahanzi bo mu gihugu bafatwa iyo habaye ibitaramo mpuzamahanga ku butaka bwabo.

Bamwe bemeje ko Kenzo afite ukuri, kuko abahanzi b’imbere mu gihugu bagomba guhabwa agaciro gakwiye, mu gihe abandi bavuga ko abahanzi mpuzamahanga bakenera uburyo budasanzwe mu bijyanye no gutembera no kurindwa, cyane cyane kubera izina ryabo n’ubwamamare bafite.

Eddy Kenzo, ni rimwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda, uretse kuba ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abahanzi ni n’umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye no guhanga udushya.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rutsiro: Abarobyi babiri barohamye mu kivu umwe arapfa undi aburirwa irengero
Next Article Impamvu amayero ashobora kuzatambuka amadorali ku isoko mpuzamahanga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhazi FC yamanutse mu kiciro cya kabiri nyuma yo kunyagirwa n’Amagaju
May 28, 2025
Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye
May 28, 2025
Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga ibiganiro ari wo muti w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
May 28, 2025
Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga
May 28, 2025
Cholera ikomeje kwibasira Sudani
May 28, 2025

You Might Also Like

Hari ibazwa byinshi ku mpamvu zateye Wizkid gusi

AMAKURUIMYIDAGADURO

Umwe mu bantu 17 mu bibiye Kim Kardashian i Paris yemeye icyaha

CedricUmwe mu bantu 17 bakurikiranyweho kwiba Umunyamideli Kim Kardashian ubwo yari muri hotel mu Bufaransa, yatangaje ko agiye kwemera uruhare…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Rema arimo kuvugirizwa induru n’abafana

Umuhanzi wo muri Nigeria Rema ari kuvugirizwa induru n'abafana bitabiriye ibirori bya Coachella muri California nyuma yo kugera ku rubyiniro…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Intambara y’amagambo hagati ya Shaddy Boo na Mutesi Scovia

Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje ko amagambo yatangajwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia amuvugaho mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?