igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Yiyemeje kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102 ku bagore 12
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Yiyemeje kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102 ku bagore 12
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Yiyemeje kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102 ku bagore 12

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 8:01 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Musa Hasahya Kasera umugabo w’imyaka 69 ukomoka mu gihugu cya Uganda yafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102, ku bagore 12 ndetse akaba afite abuzukuru 578. Uyu mugabo avugako bitewe n’umubare wa bana benshi afite rimwe na rimwe ajya yibagirwa amazina yabo.

Hasahya akomeza avugako kuri ubu yafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro kuko igiciro cy’Ubuzima ndetse no kubasha kwita kuri abo bana bose bisigaye bimugora kuva mu myaka micye ishize. Mu magambo ye yagize ati ” Nkitangira kubyara abana benshi nabonaga ari ibisanzwe Ariko kuri ubu ntabwo meze neza ndetse ntanaho kuba hahagije mfite ku bana banjye, abagore babiri muri 12 narimfite barantaye kubera kunanirwa kubaha ibyibanze bari bacyeneye birimo : ibyo kurya, imyambaro ndetse no kwishyura amashuri ya bana babo, abandi bagore banjye batatu bigiriye gutura ahandi kuko I wanjye ni hato ntabwo twahakwirwa”.

Hasahya utuye mu mudugudu wa Bugisa mu karere ka Butaleja mu burasirazuba bwa Uganda kuri ubu nta kazi agira gusa asurwa na bantu benshi baturutse imihanda yose y’isi baje kwiyumvira inkuru y’Ubuzima bwe, Uyu mugabo yatangajeko kuri ubu abagore be bose bafashe uburyo bwo kuboneza urubyaro Ariko we atarabufata akomeza avugako atibona yongera kubyara abana benshi kuko yigiye amasomo menshi mu buryo yabyaye abana benshi adashobora kwitaho.

Hasahya yarushinze n’Umufasha we wa mbere mu mwaka w’i 1972 akaba avugako bashakana bombi icyo gihe bari bafite imyaka 17, nyuma y’umwaka umwe barushinze Baje kwibaruka umwana wabo w’Imfura witwa Sandra Nabwire. Hasahya avugako mu muryango w’i wabo bavuka ari abana babiri, we na mukuru we ngo ndetse ninawe wamugiriye inama yo kubyara abana benshi kugirango azagure Umuryango wabo kuko bari baravutse ari abana babiri bonyine.

Hasahya avugako mu bihe bye byubusore yari umucuruzi w’inka ndetse akanazibaga, ngo muri ibyo bihe abo bari baturanye mu rusisiro rwa Bugisa bajyaga bamwihera abakobwa babo ndetse bamwe muribo bari bakiri hasi y’imyaka 18. Uyu mugabo avugako atabasha kwibuka amazina yose ya bana be ndetse n’abagore be bose. Umugore muto we akaba afite imyaka 35 ya mavuko. umuhungu we Shaban Magino ufite imyaka 31 ya mavuko niwe ugenzura ibikorwa byose by’Umuryango akaba ariwe wabashije kwiga amashuri menshi mu bana buyu mugabo, Shaban akaba ari umwarimu ku ishuri riri hafi yaho Umuryango wa Se utuye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article DRC :Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye ibyaha ashinjwa, avuga ko biramutse ari ukuri ko adatinya gufungwa
Next Article Amateka ya Professor wakinnye muri Lacasa de Papel, burya yigeze no kurwara kanseri
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Leta y’u Burundi yashinjwe gufunga Elias Niyonkuru usanzwe utavuga rumwe na yo imwita umupfumu

Leta y’u Burundi yashinjwe gufunga Elias Niyonkuru usanzwe utavuga rumwe na yo, ibeshya ko imukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ubupfumu. Elias…

1 Min Read
AMAKURU

Ubutumwa bwa RIB muri iki gihe cyo #kwibuka31

Muri iki gihe U rwanda n'isi yose twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha…

2 Min Read
AMAKURU

Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro na Leta Zunze…

3 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Menya Ibihugu bya Afrika bicumbikiye abakekwaho Gukora Jenoside mu 1994 benshi bakihishahisha

Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, bamwe mu bayikoze bahungiye mu bihugu by’amahanga gusa Leta y’u Rwanda ibashyiriraho impapuro…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?