igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rusizi: Umusore wambuye amafaranga 120,000 Rwf umugore yafashwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rusizi: Umusore wambuye amafaranga 120,000 Rwf umugore yafashwe
AMAKURU

Rusizi: Umusore wambuye amafaranga 120,000 Rwf umugore yafashwe

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 4:18 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe hafungiye Ishimwe Josué w’imyaka 23 wafashwe nyuma yo kwambura umugore amafaranga y’u Rwanda 120 000.

Uyu yanafatanywe umufuka w’amakara n’ibase nini yari amaze kwiba abaturage 2 banyuranye arimo abishakira abaguzi kuri santere y’ubucuruzi ya Kibakure mu Kagari ka Cyendajuru, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.

Umuturage wari uri aho uwo musore yafatiwe kuri santere y’ubucuruzi ya Kibakure, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo  musore usanzwe ari mu bo bita ibihazi, bananiranye  mu Murenge wa Giheke, akimara gufatwa hagaragaye abantu 4 bamushinja ko yabibye.

Ati: “Yari asanzwe azwiho ingeso yo kwiba, aho atobora inzu  akiba ibirimo, agashikuza abaturage za telefoni abategeye mu nzira, akanacuruza akananywa ibiyobyabwenge by’urumogi, tutazi aho abikura ku buryo iyi nshuro yafashwe ari iya 5.

Inshuro 3 za mbere yajyanywe mu kigo cy’inzererezi, inshuro ya 4, ashyikirizwa inkiko afungirwa muri gereza ya Rusizi, akatirwa umwaka usubitse arataha,iyi yari inshuro ya 5.’’

Yongeyeho ati: “Ubwo yari ari mu isantere y’ubucuruzi ya Kibakure arimo ashaka umugurira umufuka w’amakara n’ibase yari yikoreye, amakuru yahise acicikana ko hari umuturage waraye yibwe amakara mu nzu nijoro n’undi waraye yibwe ibase nini. Kuko uyu musore asanzwe avugwaho ubujura bukabije, yafashwe ababyibwe bahageze basanga ni byo.’’

Uwo musore yanahise afatanwa uturindantoki dukoreshwa n’abamotari,  nyira two kuko yari yaraye atwibanywe na kasike  2 mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi rishyira uwa 25, baramuhamagaye asanga ni utwe, umusore yemera ko ari we watwibanye n’izo  kasike, avuga ko kasike yazigurishije ariko ntiyavuga uwo baziguze n’ayo yamuhaye.

Ati: “Agifatwa hagaragaye umugore w’imyaka 29 witwa Niyitanga Divine yari yambuye agakapu karimo amafaranga 120 000 mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2025. Kuri ayo mafaranga, yafatishijwe n’uko akimutegera mu nzira bagundaguranye umugore ataka, atabawe wa musore yirukankana ka gakapu, umugore sigarana ingofero umusore yari yambaye.

Ubwo na we yayizanaga basanze ari iy’uwo musore na bwo yemera ataruhanyije ko ari we wamwambuye ayo mafaranga.’’

Avuga ko yahise ashyikirizwa RIB, sitasiyo ya Kamembe, abamukurikiranye basabwa gutanga ikirego ngo agarure, anaryozwe ibyo yibye.

Bibaye hari hashize amezi 3 gusa afunguwe yari yibye ibiryamirwa (couvre-lits) ari bwo yakatirwaga igihano cy’umwaka gisubitse, nk’uko byemezwa na se umubyara Twagirayezu Joseph.

Twagirayezu Joseph yabwiye Imvaho Nshya  iby’imyitwarire y’uwo muhungu we  isanzwe n’ubujura bumuvugwaho.

Ati: “Naramugerageje yarananiye. Nkeka ko urumogi anywa rwinshi ari rwo rumutera gukora ibyaha by’ubujura no kwanga kuba mu rugo kuko nanjye anyiba ibintu byinshi, nkifuza ko ubwo yafashwe yanagaragaza aho arukura tukahamenya.”

Yongeyeho ati: “Byageze n’aho mbivugira mu ruhame rw’abaturage ko icyo aziba batazakindihisha kuko nanjye iyo numvise ko ari hafi yo mu rugo twese tubura amahoro kuko tuba tuzi ko aducucura akigendera.”

Uyu mugabo avuga ko yanagezeho akajya ku Murenge gusaba ko uyu muhungu we bamujyana nk’ahantu yamara igihe akosorwa nk’Iwawa cyangwa ahandi yagororerwa akaniga umwuga, wenda yazava muri izo ngeso mbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, avuga ko bakimara kumufata bamushyikirije RIB, sitasiyo ya Kamembe, ibindi ari yo izabikurikirana.

Yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi z’ubujura n’ibiyobyabwenge, rugakora kandi ubuyobozi bugakomeza kubigisha, kubagorora mu buryo bunyuranye, bakazageraho bagahinduka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bebe Cool yibasiye Eddy Kenzo amusaba kureka kwiriza
Next Article Rutsiro: Umusore yagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro arapfa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025
Uwahoze ari umuyobozi wa AS Kigali Women Football Club Teddy Gacinya yitabye Imana
June 1, 2025
Nyuma yo gutsinda Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 5-0 Abafana ba PSG batunguye umutoza Luis Enrique
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Hari habaye iki ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal wari umwana w’amezi atandatu

Aya ni amafoto azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko byumwihariko akaba yaramamaye cyane mu mwaka w’i 2024 ubwo Papa wa…

3 Min Read
AMAKURU

Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine

Ku nshuro ya mbere Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine. Igisirikare cya…

2 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umwana we n’umugore we bamukubise hafi kumwica

Umugabo utuye mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n'umwana we afatanyije n'u,ugore we ubu akaba ari indembe arwariye ku bitaro Umuturanyi…

3 Min Read
AMAKURU

RDC: Urubanza rw’Umusirikare wa FARDC Uregwa Kurasa Abantu mu Rusengero Rwasubitswe

Urukiko rwa gisirikare rwa Kitona, ruherereye mu ntara ya Moanda, rwasubitse urubanza ruregwamo umusirikare Médard Katonzi wo mu ngabo zirwanira…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?