igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka ikongokeye i Nyamasheke
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka ikongokeye i Nyamasheke
AMAKURU

Ikamyo yari itwaye amavuta yo guteka ikongokeye i Nyamasheke

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 4, 2025 12:13 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Ni ikamyo ya rukururana yahiriye mu Karere ka Nyamasheke ifite purake RAD 923/RL 2071 yavaga mu karere ka Bugesera yerekeza i Rusizi ihetse  amabido 2100 y’amavuta y’ubuto yo guteka, yari itwawe na Ndahimana Elam w’imyaka 59.

Umwe mu babibone waganiriye n’umunyamakuru yavuze ko wari umuriro ukaze ku buryo kuwuzimya byananiranye bakayihorera igakongoka.

Yagize ati: “Yageze mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke umuriro uturuka mu mapine inyuma kuri kontineri yayo irashya irakongoka, tugerageza kuzimya biranga, bazana na twakizimyamoto duto biranga, na polisi izana ya modoka yayo izimya biranga, tubuze uko tugira turayireka irashya irakongoka.”

Undi na we wafatanyaga nabo kuzimya yagize ati: “Amahirwe umushoferi yagize ni uko yabonye icy’inyuma gihiye acomora icy’imbere aragitwara,nticyagira icyo kiba na we arokoka atyo.”

Habimana Innocent, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, yatangaje ko kugeza ubu icyateye iyi nkongi bataracyimenya.

Yagize ati:” Nta wamenye icyateye iyo nkongi. Ubutabazi bwa Polisi n’ubw’abaturage bwose bwakozwe biranga birananirana barayireka irashya irinda ikongoka. Yari yikoreye amajerikani 2100 y’amavuta y’ubuto yo guteka.

Byuma polici ni yo yaje kuzana ibkoresho bizimya, gusa nab wo umuriro urushaho kwiyongera bahitamo kuyireka irakongoka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Yoon Suk-Yeol wari perezida wa Korea Y’epfo yegujwe
Next Article Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bull Dogg ayoboye urutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine
May 21, 2025
Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’
May 21, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi
May 21, 2025
Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
May 21, 2025
Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya Congo yamaganye ikoreshwa ry’amashilingi ya Uganda muri iki Gihugu

Agashami gashinzwe gusesengura ibipimo muri Minisiteri, nyuma y’urugendo rwakoze mu Ntara ya Ituri kuva ku wa 14 kugeza ku wa…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Diamond ashaka kurongora umugore wo muri Nigeria

Nyuma yuko Dimond atashye ubukwe bwa Juma Jux n'umugore we wo muri Nigeria Priscilla ndetse Abanya-Nigera bakamwakira neza, yaje kuvuga…

1 Min Read
AMAKURU

Abamotari bongeye gusubizwa nyuma yo gusaba gukorerwa ubuvugizi

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, ni bwo Polisi y’u Rwanda, Urwego Ngengamikorere ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali,…

2 Min Read
AMAKURU

Rwezamenyo: Abaturage batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura bakabatera n’ibyuma

Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko batewe ubwoba n'abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura rimwe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?