igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: De Bruyne ntazakomezanya na Man City umwaka utaha
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > De Bruyne ntazakomezanya na Man City umwaka utaha
IMIKINOMU MAHANGA

De Bruyne ntazakomezanya na Man City umwaka utaha

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 4, 2025 7:51 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Umubirigi ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza Kevin De Bruyne yatangaje ko atazakomezanya n’iyi kipe uyu mwaka w’imikino wa 2024/2 nurangira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025 abinyujije mu ibaruwa yageneye abakunzi be barimo n’abafana hamwe n’abo babanye muri Manchester City,

Yanditse ati: “Abareba neza ibi bintu murabona aho biri kwerekeza. Gusa ndashaka kubishyiraho umucyo nkabamenyesha ko aya ari amezi yanjye ya nyuma nk’umukinnyi wa Manchester City, Ntabwo byoroshye kwandika amagambo nk’aya nk’umukinnyi wa ruhago, ariko tuba twiteguye ko igihe nk’iki kizagera. Uwo munsi ni uyu kandi ni njye wa mbere mukwiriye kubyumvana.”

Kevin De Bruyne yokomeje avuga ko kuba muri Manchester City byamufashije kugera kuri byinshi mu byo  yifuzaga, bityo ibikorwa yahakoreye bitazasibangana.

Yagize ati: “Umupira w’amaguru watumye mbamenya mwese, mbamenyeye muri uyu mujyi [Manchester]. Narwanaga no kugera ku nzozi zanjye ariko ntazi ko uru ari urugendo ruzampindurira ubuzima. Uyu mujyi, iyi kipe, aba bantu, mwampaye byose. Nta mahitamo nari mfite usibye kubitura ibyo mwampaye. Manchester izahora mu byangombwa by’abana bacu, ikindi kirenzeho ni uko izahora mu mitima yacu. Mwabyanga mwabyemera iki ni cyo gihe cyo kubabwira ngo murabeho.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yari amaze imyaka 10 muri iyi kipe yagezemo avuye mu ya Wolfsburg yo mu Budage. Mu mikino 413 De Bruyne yakiniye Manchester City mu marushanwa yose yatsinze 106. Yatwaranye n’iyi kipe ibikombe bitandukanye birimo bitandatu bya Premier League, bitanu bya Carabao Cup, bibiri bya FA Cup, bibiri bya Community Shields na UEFA Champions League mu 2023.

Nubwo abasesengura umupira w’amaguru bavuga ko akazi Kevin De Bruyne yakoze kadahwanye n’ibihembo yahawe kuko yahawe bike cyane.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sena y’u Rwanda yasabye abafata u Rwanda nk’uburusiya ko ataribyo
Next Article Yahise afungwa nyuma yo kubwira Yesu ko yiyogoshesha.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bull Dogg ayoboye urutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine
May 21, 2025
Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’
May 21, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi
May 21, 2025
Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
May 21, 2025
Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

“Ntabwo ntekereza ko ibyo turi kubona ubu hari icyiza byazanira Amerika – Obama avuga ku miyoborere ya Trump”

Uwabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yagaragaje ko afite impungenge ku bizakurikira ibyemezo bya Politiki bikomeje…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yemeye gushyira agapira hasi igakina na Mukura Vs

Nyuma y’uko ubujurire bwa Rayon Sports buteshejwe agaciro iyi kipe yatangaje ko nubwo rwose itakiriye neza ndetse ngo yemere ibyemezo…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi

Umugore w’imyaka 32 wo mu mudugudu wa Nyamufumura, mu karere ka Sheema, yabyaye abana batandatu icyarimwe, ibintu byatangaje benshi ariko…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo z’u Burundi zishiriye mu Mirwano Ikomeye ibereye Rugezi, muri Kivu y’Amajyepfo

Mu mirwano ikaze yabereye mu gace ka Rugezi kari muri secteur ya Lulenge, mu karere ka Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo.…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?