igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Imodoka itwara abagenzi igonganye n’ikamyo 12 bahasiga ubuzima
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Imodoka itwara abagenzi igonganye n’ikamyo 12 bahasiga ubuzima
AMAKURUMU MAHANGA

Imodoka itwara abagenzi igonganye n’ikamyo 12 bahasiga ubuzima

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 7, 2025 4:32 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Polisi ya Uganda yatangaje ko imodoka itwara abagenzi (taxi) hamwe n’ikamyo byagonganiye mu Mudugudu wa Lwaba, mu Kagari ka Kapyanga, ku muhanda munini wa Jinja–Malaba, aho imodoka yagonganye n’ikamyo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Busoga y’Iburasirazuba, Bwana Michael Kafayo, yavuze ko iyo taxi yari ifite pulake UBQ 772A yavaga i Kampala yerekeza i Tororo, yagonganye n’ikamyo ifite pulake KBM 175S yavaga i Malaba itwaye kontineri.

Bwana Kafayo yasobanuye ko umumotari wari utwaye moto yihutaga cyane, agerageza guca ku modoka itwaye abagenzi yavaga Iganga yerekeza i Tororo, mukuyinyuraho yahise ita umuhanda, muri ako kanya hari ikamyo yavaga i Tororo yerekeza Iganga igerageje guhunga iyo moto, kontineri yari ihetse iracika ihita ikubita taxi yo mu Bwoko bwa Toyota Hiace yerekezaga i Tororo.

Bwana Kafayo yavuze ko abantu batandatu bakomeretse bajyanwa mu Bitaro bya Bugiri, barimo n’umushoferi w’iyo kamyo ifite pulake KBM 157.

Yongeyeho ko abagore n’abagabo batamenyekanye, barimo na shoferi wa taxi, bapfiriye aho impanuka yabereye. Abantu babiri bikekwa ko bari kuri moto babonetse munsi ya kontineri yari yaguye.

Kugeza ubu, Polisi yari itarakuraho ibisigazwa by’iyo mpanuka, ariko iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyayiteye nyacyo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article EAC: Bakoze urugendo rwo kwibuka i Arusha.
Next Article PSG : Yifatanyije n’u Rwanda #Kwibuka31
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abantu 18 nibo bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’umugore w’imyaka 39 ukomoka mu Budage
May 24, 2025
Jose Chameleone uri mu Rwanda yashimye Perezida Kagame
May 24, 2025
Abasirikare 525 ba Mozambique basoje imyitozo y’amezi atandatu bahawe n’ingabo z’u Rwanda
May 24, 2025
Ikipe ya Napoli yegukanye igikombe ihanganye na Inter Milan yarushaga inota 1
May 24, 2025
Apple igomba gukorera iPhone muri Amerika cyangwa igasora umurengera
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyamasheke: Umwana we n’umugore we bamukubise hafi kumwica

Umugabo utuye mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n'umwana we afatanyije n'u,ugore we ubu akaba ari indembe arwariye ku bitaro Umuturanyi…

3 Min Read
AMAKURU

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’ibigo bikora ubugenzuzi

Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imari mu Bigo byo mu Rwanda (IIA Rwanda) cyatangaje ko Inama Mpuzamahanga ya 11 y’Abagenzuzi b’Imari muri Afurika…

2 Min Read
AMAKURU

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye ku mirimo ye igitaraganya nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kuvuga ko "atajya agura umuceri", mu gihe igihugu…

2 Min Read
AMAKURU

Amavubi U20 y’Abangavu ashobora kwitabira igikombe cy’Isi 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20, izwi nka Amavubi U20, yakomeje urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?