Mu Bwongereza, umugore witwa Grace Davidson w’imyaka 36, yibarutse umwana wa mbere nyuma yo guterwa nyababyeyi yahawe n’umuvandimwe we. Ni ubwa mbere iki gikorwa cyabaga mu Bwongereza kikagenda neza, kikaba cyarafashije uyu mugore wari warabuze icyizere cyo kubyara.
Grace yavukanye indwara idasanzwe yitwa MRKH (Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser syndrome), ituma abagore bamwe bavuka batagira nyababyeyi (uterus), nubwo baba bafite amagi (ovaires) akora neza. Mu mwaka wa 2023, umuvandimwe we, Amy Purdie, yemeye kumuha nyababyeyi ye binyuze mu gikorwa gikomeye cyo kubagwa.
Nyuma y’imyaka ibiri, Grace yatwise binyuze mu buryo bwa IVF (kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga), maze muri Gashyantare 2025 abyara umwana w’umukobwa bamwita Amy Isabel. Izina “Amy” ryahawe umwana mu rwego rwo guha agaciro no gushimira umuvandimwe we wamuhaye amahirwe yo kuba umubyeyi, naho “Isabel” ni izina ryatanzwe mu rwego rwo gushimira umuganga Isabel Quiroga wayoboye itsinda ry’abaganga bakoze muri iyo serivisi.
Grace yibarukiye mu bitaro bya Queen Charlotte’s and Chelsea biherereye i Londres, nubwo we n’umugabo we bakomoka muri Ecosse. Yagize ati:
“Twari twarabuze icyizere. Kubona umwana wanjye bwa mbere byari nk’inzozi zibaye impamo. Byari ibyishimo bidasanzwe.”
Uyu muryango uteganya kugerageza kubona undi mwana akoresheje iyo nyababyeyi, hanyuma ikazakurwamo kugira ngo ahagarike gufata imiti ihoraho yo kurinda ko umubiri we wayanga. Iyo miti ishobora kugira ingaruka zirimo no gutera kanseri mu gihe ikoreshejwe igihe kirekire.
Iki gikorwa cyabaye kimwe muri 15 biri mu igerageza ririmo gukorwa n’umuryango Womb Transplant UK uyobowe na Dr. Richard Smith. Kugeza ubu, abagore batatu mu Bwongereza bamaze guterwa nyababyeyi zaturutse ku bantu bapfuye. Abaganga benshi bitabiriye ibyo bikorwa ku buntu mu rwego rwo gufasha abadafite ubushobozi bwo kwibaruka.
Grace yashimye cyane igikorwa cy’ubwitange cyakozwe n’umuvandimwe we, avuga ati:
“Ibyo yankoreye ni igihamya cy’urukundo rudasanzwe rw’ubuvandimwe. Kunyemerera nyababyeyi ye ni impano ntazibagirwa.”
Uyu muvuduko w’iterambere mu buvuzi utanga icyizere ku bagore bagera ku bihumbi 15 mu Bwongereza batabasha gutwita kubera kubura nyababyeyi, barimo ibihumbi 5 bavukanye indwara ya MRKH nk’iya Grace.