Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntirushwamaboko Marie Providence, w’imyaka 64, wo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, nyuma y’uko mu isambu ye habonetse imibiri 295 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ntirushwamaboko akurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, nk’uko biteganywa n’amategeko. Yafashwe ku wa 25 Werurwe 2025, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.
Iperereza ryatangiye ku wa 18 Werurwe 2025 ubwo hatangiraga ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside mu isambu ye n’iy’umugabo we Kanamugire Callixte, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Kanamugire Callixte, umugabo wa Ntirushwamaboko, yahunze ubutabera mu 1994 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside agakatirwa n’Inkiko Gacaca igifungo cya burundu adahari.
Imibiri yabonetse kugeza ku wa 5 Mata 2025 igeze kuri 295, bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. RIB yavuze ko dosiye ya Ntirushwamaboko yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 1 Mata 2025, mu gihe hakomeje iperereza rigamije kumenya abandi baba baragize uruhare muri ibyo byaha.
Icyaha Ntirushwamaboko akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 8 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018, rigena ibihano ku byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Iyo gihamye, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icyenda, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na 1,000,000 Frw.
RIB yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ajyanye n’aho imibiri y’abazize Jenoside ishobora kuba ihishe, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yanibukije ko ntawe uzihanganirwa mu gihe azafatanwa n’icyaha cyo guhishira amakuru cyangwa kubangamira ibikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.