igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitire w’intebe, Dr. Ngirente yasabye Abanyarwanda gusigasira ubumwe bwabo n’umutekano
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitire w’intebe, Dr. Ngirente yasabye Abanyarwanda gusigasira ubumwe bwabo n’umutekano
AMAKURU

Minisitire w’intebe, Dr. Ngirente yasabye Abanyarwanda gusigasira ubumwe bwabo n’umutekano

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 8, 2025 4:38 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Dr. Ngirente yabwiye abanyarwanda bose gusigasira ubumwe bwabo kandi ko jenoside itazasubira ukundi ku butaka bw’u Rwanda.

Ubwo minisitire w’intebe yifatanyaga n’aabturage batuye mu karere ka Musanze, mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 minisitire yagarutse kuburyo abanyarwanda bakwiye bakwiye kurinda ubumwe bwabo. Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Busogo mu murenge wa Busogo ho mu karere ka Musanze.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yihaye  ingamba z’uko nta Jenoside izongera kuba ukundi akaba yizeza Abanyarwanda ko kubaho ari ihame.

Yagize ati: “Ndabasaba gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo muharanire ubumwe bw’Abanyarwanda, nta n’umwe uzongera guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, gusa turacyabona aho abarokotse Jenoside bagikomeza guhohoterwa, aho bamwe batemerwa insina, abandi bagatemerwa Inka, abafite uwo mutima bakwiye kuwikuramo, mukomeze gusigasira umutekano w’Igihugu ndetse no mu ngo zacu.”

Minisitire kandi yaboneyeho gusaba abaturage gutanga uburere bwiza ku bakiri bato babarinda ingengabiterezo

Nyirahonora Theophila avuga ko batotejwe igihe kirekire, ibintu kuri we avuga ko bari barapfuye bahagaze ngo kuko bari barabaye nk’ibikange, nk’uko yabivuze mu buhamya bwe.

Yagize ati: “Navutse mu 1962 ariko namenye ubwenge data ahora muri kasho ya Komini Mukingo ahora yitaba atanga ibisobanuro kandi azira ubusa, mu 1969 yahise yitaba Imana, mba ntangiye inzira y’agahinda kadashira, twahagurutswaga mu ishuri igihe barimo kwiga amateka imyaka yose igihe u Rwanda rutari rwabohowe, Umututsi mu ishuri yari imfashanyigisho.”

Nyirahonora  ubundi witwaga Niwemuto Theophila akomeza avuga ko kugira ngo ajye kwiga byatumye afata izina ry’umwana w’umuturanyi bitaga Rutura Mathias ,akoze ikizamini cya Leta ni bwo ngo yatsindiye amashuri yisumbuye, akaba avuga ko uburezi bwo mu Rwanda butagendera ku itonesha n’ivangura, ariho ahera avuga ko  ubu Umunyarwanda abayeho neza, aho atagisaba urwandiko rw’inzira agiye gusura cyangwa gutemberera mu karere aka n’aka, akavuga ko FPR- Inkotanyi kuba hari Umunyarwanda ugenda yemye kandi afite icyizere cyo kubaho yabigizemo uruhare, ari yo mpamvu ayishimira.

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Dr. Gakwenzire Philbert we avuga ko gukora Jenoside nta nyungu namba irimo, ariko kuri we ngo yishimira ko Abanyarwanda bafashe icyemezo cyo kuba umwe.

Yagize ati: “Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwanya mwiza wo guha agaciro abayizize, abarokotse na bo Leta yakomeje kubitaho mu bikorwa binyuranye ngo bagire ubuzima bwiza ndetse n’iterambere n’abana babona amashuri, icyo twishimira ni uko abakoze Jenoside bashyikirijwe ubutabera ndasaba ko abatarafatwa bidegembya haba mu Rwanda n’ahandi bashyikirizwa ubutabera, abarokotse mukwiye gukomeza kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu.”

Uru rwibutso rwa Busogo rushinguyemo abasaga 460 bishwe ubwo bari bahungiye kuri aruwasi ya Paruwasi Busogo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amakuru y’ingenzi wamenya ku buzima bwa Uwiringiyimana Agatha wagizwe intwari
Next Article Umuhanzi Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari muntu ki?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Sudan y’Epfo: Manda y’ubutumwa bw’amahoro ‘UNMISS’ yongerewe
May 10, 2025
Abana 9 bavutse ari impanga kuri ubu bujuje imyaka 4 y’amavuko
May 10, 2025
Rayon Sports yanze gusesa amasezerano na Omborenga Fitina
May 10, 2025
Abantu bataye ukwemera bashishikarira Ubutunzi n’ikoranabuhanga – Papa Leo XIV
May 10, 2025
Miliyari zisaga 7000 ni zo ziteganyijwe mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta ya 2025/2026
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Burundi: Abagenzi ntago bari kwambuka ku mupaka kubera pasiporo ziriho kashe ya M23

Abanyagihugu benshi bo mu Burundi bamaze iminsi baraheze ku mupaka wa Kobero, mu Ntara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Amerika yasubukuye ubucukuzi bw’itini Walikale muri RDC

Ku wa 9 Mata 2025, sosiyete y’Abanyamerika Alphamin yatangaje ko igiye kongera gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’itini ku birombe bya Bisie,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

“Ni nsindwa mu matora nzajya guhinga”_Perezida William Ruto

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yiteguye guhangana mu matora ateganijwe kuba mu mwaka wa 2027, kandi yizeye ko…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Arsène Wenger asanga Manchester United cyangwa Tottenham Hotspur zidakwiye kuzakina UEFA Champions League kuko zitwaye nabi muri Premier League

Uwahoze ari Umutoza wa Arsenal kuri ubu ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FIFA, Arsène Wenger, ntiyifuza ko Manchester United cyangwa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?