Ku wa 10 Mata 2025, mu Karere ka Rulindo habereye imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura Alain Mukuralinda, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.
Umurambo we wabanje gusezerwaho n’inshuti n’umuryango mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Kicukiro, nyuma ukajyanwa kuri Paruwasi Gatolika ya Rulindo ahabereye Misa, hanyuma ashyingurwa mu irimbi rya Paruwasi.
Imihango yitabiriwe n’abantu benshi barimo abayobozi, abanyamakuru, abahanzi n’abakora muri sinema, ndetse n’abaturanyi n’inshuti ze.
Alain Mukuralinda yitabye Imana ku wa 3 Mata 2025, inkuru y’urupfu rwe yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 4 Mata. Urupfu rwe rwababaje benshi by’umwihariko abo bakoranaga, ndetse n’Abanyarwanda batandukanye babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.