Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, mu gace ka Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura, haraye habereye impanuka ikomeye yatewe n’umuporisi bikekwa ko yari yasinze, aho yarashe umusore ukora akazi ko gutwara abantu ku moto (motari), mu mutwe agahita apfa.
Nk’uko byemezwa n’ababibonye n’amaso, uyu nyakwigendera yafatanyaga n’umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso kuvana lisansi mu bubiko bwayo bw’inyuma bayijyana mu bw’imbere.
Umutangabuhamya akomeza avuga ko uyu mupolisi wari wasinze yaje agasanga bari muri ibyo ni ko guhita arasa mu kico uwo mumotari wari uri gutanga umusada.Amakuru aturuka ahabereye ibyabaye avuga ko uyu musore yari yamenyesheje abandi bashinzwe umutekano bari hafi aho ko agiye kuvoma lisansi, bityo nta bikorwa by’ubujura cyangwa ibindi by’ubugizi bwa nabi yari arimo.
Abari aho bavuga ko umuporisi wamurashe yagaragaraga nk’uwasinze, kandi ko yari ari gutaha.Abaturage bari aho bashatse kwihorera, biratinda ariko undi muporisi yahise arasa amasasu atatu mu kirere kugira ngo atatanye abantu.Nyuma y’ibi, uwo muporisi yahise atabwa muri yombi n’abo bari kumwe, bamujyana kuri sitasiyo ya polisi yo mu Kamenge kugira ngo hatangire iperereza. Umurambo w’uwishwe wajyanywe mu buruhukiro.Ubuyobozi ntiburagira icyo butangaza ku byabaye, ariko harasabwa iperereza ryimbitse n’ubutabera kuri iki gikorwa cyahitanye ubuzima bw’umuturage.