igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukazana we
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukazana we
AMAKURU

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukazana we

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 12, 2025 8:43 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukecuru w’imyaka 65, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukazana we w’imyaka 29.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, aho bivugwa ko uwo mukecuru witwa Nirere yakubise umukazana we inkoni mu mutwe ubwo yari amusuye, bikamuviramo gukomereka bikomeye ndetse no kujyanwa kwa muganga.

Amakuru aturuka mu baturanyi ndetse no mu buyobozi bwaho avuga ko aba bagore bombi basanganywe umubano utari mwiza, by’umwihariko bitewe n’uko nyirabukwe atigeze yishimira uburyo umuhungu we yashatse uwo mugore, akamugumisha mu nzu z’inyongera (annexes), ibintu byakuruye amakimbirane mu muryango.

Bizimana Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yemeje aya makuru, anasaba abaturage gukemura ibibazo mu nzira z’amahoro.

Yagize ati: “Turakangurira abaturage kubana neza, birinda amakimbirane mu miryango. Iyo habaye ikibazo, hari inzego z’ubuyobozi bashobora kuzigana kugira ngo gicyemurwe mu mahoro.”

Uwo mukecuru ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imyanya 30 y’akazi mu Karere ka Nyamasheke, guhera ku muntu ufite A2 | Igihe ntarengwa cyo kohereza ibyangombwa ni 17 Mata 2025
Next Article Amerika na Iran bicaye ku meza y’ibiganiro nyuma y’imyaka 45 barebana ay’ingwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025
Kenya: Raila Odinga yavuze ko imbabazi Ruto yasabye zigomba kujyana n’indishyi
June 1, 2025
Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani
June 1, 2025
Saidi Lugumi yongeye kugaragaza ko akunda Mutesi Jolly
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

3 Min Read
AMAKURU

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2023 ndetse agafungirwa iwe n’umuryango we kuva ubwo, yarekuwe…

1 Min Read
AMAKURU

Igisenge cy’akabyiniro cyasenyutse gihitana abantu 98, abandi 160 barakomereka

Nibura abantu 98 bimaze kumenyekana ko bapfuye, mu gihe 160 bakomeretse nyuma y’uko igisenge cy’akabyiniro kazwi cyane kitwa Jet Set…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yanenzwe kubera ikoti yambaye mu ishyingurwa rya Papa Francis uherutse kwitaba Imana

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamunenze kubera ko…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?