Nyuma y’uko umukino uhagaritswe biturutse ku kuba amatara yazimye ni iki amategeko avuga kuri iki kibazo
Umukino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’amahoro wari buhuze ikipe ya Rayon Sport na Mukura Victory Sport wasubitswe ahanini bitewe n’amatara atigeze yaka, uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira saa kumi n’ebyiri gusa ubwo watangiraga uyu mukino wamaze iminota 28 y’igice cya mbere gusa uza guhita uhagarukwa bitewe n’uko ubwo amatara ya stade ya Huye yazimaga.
Ni iki amategeko avuga kuri iki kibazo?
Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi ategereza iminota 45.
Iyo icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga y’ibitego 3-0 cyangwa bikaba byarenga mu gihe ikipe yari yasuye yari yatsinze ibitego birenze 3-0.
Mu ngingo ya 38.4 havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.

Amwe mu makuru ava imbere muri iyi kipe avuga ko haba habayemo ubwumvikane bakazimya amatara ku bushake, Abafana ba Mukura benshi bari bahigiye gutsinda iyi kipe bagategereza umukino wo kwishyura ibyari bubageze kumukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.