Mu ijoro ryakeye nibwo Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yahagaritse NTAZINDA Erasme ku nshingano zo kuyobora ako karere. Ni mu itangazo aka karere kashyize ahagaragara kuri uyu wa 15 Mata 2025 basobanura ko yahagaritswe kubera kutuzuza inshingano ashinzwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatanagaje ko rwataye muri uyu Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza.
Ni ibyatangajwe n’ Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, mu makuru yahaye ikinyamakuru igihe IGIHE dukesha iyi nkuru.
Aho yagize ati: “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”
Ntazinda Erasme yari umuyobozi w’akarere ka Nyanza kuva mu mwaka wa 2016 iyi yari manda ya kabiri yatorewe yo kuyobora aka karere kuva mu 2021.