Inzu ebyiri ziherereye mu cyarabu mu mujyi wa Huye zibasiriewe bikomeye n’umuriro zirakongoka bitewe na sirikwe y’amashanyarazi.
Ibi byabaye ahagana sayine za ni joro ubwo izi nzu zatangiraga gufatwa n’umuriro abari aho bavuze ko bakoze iyo bwabaga ngo bagire icyo barokora gusa bakaza kugorwa n’imbaraga uyu muriro wari ufite batangarije itangaza makuru ko babanje guhangana n’uyu muriro ariko bifashishije amazi mu gihe polisi itari yakazanye kizimya moto.
Umwe mubakorera muri iyi nyubako yatangarije itangazamuakuru ko iyi nkongi yatewe na sirikwe z’amashanyarazi biturutse ku nsinga zitari zimeze neza. Mu gihe umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kambanda, avuga ko iyo biza kuba amashanyarazi bari gusanga cash power na za fusibles byangiritse , nyamara ngo ni bizima ko bityo bategereza icyo iperereza rizagaragaza.
Naho ku bijyanye n’ibyatikiriye mu nkongi, uwakoreraga mu iduka yatangiriyemo avuga ko bifite agaciro karenga kure miriyoni 200.
Yagize ati “Harimo za flat screen zigura 1,2 millions imwe, amafirigo abarirwa muri 60, za kettle, amaradio, amablender, iminzani, amasuka, ibikoresho byo mu gikoni, amasuka,…”

Nyiri ibicuruzwa yatanagrije itangazamakuru ko atari yagafashe ubwishingizi bw’ibicuruzwa bye, hashize igihe amashanyarazi ya hano muri Huye cyane ko mu minsi ishize nanone kamwe mu tubari twari ahamuri Huye twari tugiye gufatwa n’inkongi.