Umutoni Fracoise w’imyaka 37 nyuma yo kwivugana umugabo we nawe yahise yiyahura asigira agahinda abaturanyi n’abana be yabyaranye na nyakwigendera Hagenimana Innocent
Mu mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2025 aho uyu mugore witwa Umutoni Francoise yari atuye hamwe n’umugabo we Hagenimana Innocent babyutse bakira inkuru mbi ko aba batakiri mu mwuka w’abazima. Ni amakuru yamenyekanye muri iki gitondo.
Amakuru dukesha abaturanyi basanzwe bazi neza uyu muryango badutangarije ko ngo no mubusanzwe uyu muryango wari ubanye mu makibirane uyu yitwa Nizeyimana aho yagize ati “Twumvise abana barira kandi ntibaceceke, twahamagara telefone ya Hagenimana tukumva iravugira mu nzu. Ni bwo twahisemo kwica inzugi dusanga umugabo aryamye ku buriri yapfuye, umugore na we amanitse mu mugozi yambaye isutiye n’agakabutura yapfuye. Dukeka ko umwe yishe undi na we yarangiza akiyahura.”
Umwana umwe wa abo babyeyi yavuze ko mama wabo yabanje kubatuma agasuka gato ngo yari bukoreshe mu kubagara ibishimbo kamwe bita inkonjo bukaba bikekwa ko ariko uyu mugore yakoresheje mu kwivugana ubuzimwa bwa Innocent wari umugabo we.
Uwo mwana yagize ati “Twakazanye bwije tumubajije ibiryo atubwira ko tuzarya ejo duhita turyama. Ntabwo rero tuzi igihe mama yiciye papa cyangwa se igihe mama yiyahuriye. Bajya batongana rimwe na rimwe.”
Umuyobozi w’Akarere Ka Musanze nawe yemeje ko aya makuru yayamenye aho yagize ati “Ni byo koko amakuru yo kuba Umutoni yishe umugabo nawe yarangiza akimanika ni yo. Twasanze bose bapfuye ariko umugore yimanitse, gusa turacyakurikirana icyaba cyateye uru rupfu niba koko umwe yarishe undi yarangiza akimanika cyangwa niba hari undi waba yakoze ibyo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yavuze ko imibiri y’abo babyeyi yajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Pilisi yagiriye abatuye mu ntara y’amajyaruguru ko igihe cyose bagize ikibazo ko bagana inzego zikabakiranura bitarindiriye ko umwe avutsa undi amahirwe, muri iyi minsi amakimbirane mu miryango akomeje kwiyongera ku kigero kiri hejuru nk’uko bitangazwa n’minisiteri y’umuryango.