Umujyanama mukuru wa Perezida Trump kuri Africa yatangaje ko M23 ikwiye kurambika intwaro hasi bagahagarika intambara bashoje kuri Leta ya DRC
Umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump Massad Boulos kubibazo bya Africa yasabye abarwanyi ba M23 ko barambika hasi intwaro niba bashaka ko amahoro agaruka mu burasirazuba bwa DRC ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yabazwaga ku byerekeye urugendo amazemo iminsi mu karere k’ibiyaga bigari impamvu yabyo n’icyo rwari rugamije, Massad Boulos yasubije ko uru rugendo yakoze azenguruka mu turere tw’ibiyaga bigari rwari rugamije kureba imitere y’ikibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga icyo uru rugendo rwaba rwaragezeho Massad Boulos yamutangarije ko uru rugendo yakoreye mu bihugu bivugwa muri iki kibazo avuga ko yavuganye na Felix Tchisekedie ndetse n’abahagarariye umutwe wa M23 ndetse akabasaba ko bayoboka ibiganiro bya dipolomasi kandi yizeye ko bizashoboka.
Umunyamakuru kandi yabajije uyu mujyanama wa perezida icyo ubutegetsi bwa Trump bwiteguye gukora mu rwego rwo kugarura amahoro muri iki gihugu. Uyu mugabo yamusubuje ko ntakindi kitari ugushigikira ibiganiro hagati y’abarwanyi ba M23 na leta ya DRC kandi ko ariyo nzira yonyine izatuma impande zombi zunguka, yanakomoje kandi ku ruhare rwe mugahenge kari kabaye agaragaza ko biciye mu kuganira no kumva abarwanyi ba M23 byatumye M23 irekura agace yari yafashe kandi ko yizeye ko bazanakora ibirenze ibyo.
Intambara ihanganishije M23 imaze imyaka igera kuri 4 barwana aho abantu amagana bamaze kuva mu byabo.