Umusore utuye mu karere ka Nyamasheke yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 4 gusa y’amavuko nk’uko byatangajwe na polisi aho muri Nyamasheke.
Ubwo nyina w’uyu mwana witwa Mukahakizimana Vestine yari yagiye gucuruza haruguru gato maze aza gusiga aba bana mu baturanyi ngo bataza gusigara bonyine nibwo uyu musore yakoreye ibya mfura mbi uyu mwana muto w’imyaka ine y’amavuko. Nyina w’umwana yavuze ko ngo ubwo imvura yatangiraga kugwa aribwo uyu musore yakoze ubwo bugizi bwa nabi.
Mukahakizimana ati: “Na musaza we yarakangutse, barataha, basanga ntarahagera bajya mu nzu nto dufite bicaramo, na wa musaza we mukuru w’imyaka 8 yaje, mpageze uwo mukuru ambwira ko mushiki we nta kenda k’imbere yambaye kandi yagiyeyo akambaye, ndebye koko nsanga ntakambaye.
Arakomeza ati: “Namubajije aho yagashyize ambwira ko uwo musore yamujyanye mu cyumba cye, arakamwambura amujya hejuru amukorera ibintu atazi, arangije arababwira ngo batahe, aragasigarana.’’
Mukahakizimana yavuze ko ngo byabaye ngombwa ko ajya kwibariza uwo musore maze bikarangira uwo musore amwemereye ko agafite gusa ko yakamwambuye kubera ko yabonye intozi zakajyiyemo kandi zashoboraga ku murya.
Mama w’umwana kandi yakomeje avuga ko yaje gutanga ikirego maze uwo musore bakamuhamagara gusa ngo yabanje guhakana ko ntacyo yigeze akorera uwo mwana, gusa nyuma aza kwemera maze ahita atabwa muri yombi.
Mukankusi Athanasie umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko hadakwiye guhishirwa icyaha na kimwe uko cyaba kingana kose, yavuze ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kidakemurirwa mu muryango ko hari amategeko agihana.
Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 yo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.