Cyirimobenecyo Alphose ni umwe mu bahanga u Rwanda rwagize dore ko ari umwe mu bahanze bimwe mu biranga ntego by’igihugu yashizemo umwuka.
Alphonse ni umunyarwanda w’umuhanga udakunze kumenyekana cyane mu itangazamakuru, nyamara ibikorwa bye bikaba bifite uruhare runini mu isura y’igihugu cyacu. Ni we wahanze ibirango byinshi bikomeye bikoreshwa mu Rwanda kugeza magingo aya, birimo ibendera ry’igihugu, ikirangantego cya Repubulika, inote z’amafaranga amwe n’amwe ndetse n’ibiceri.
Uyu mugabo w’impano idasanzwe, yagaragazaga ubupfura n’ubucuti, akunda kuganira no gusetsa, ibintu byatumaga urubyiruko rumwibonamo. Yatangiye urugendo rwe rw’ubugeni akiri muto, yiga mu Ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo, aho yagaragaje ubuhanga budasanzwe. Amaze kurangiza, yahawe amahirwe yo gukomereza amasomo mu Burayi bw’Iburasirazuba, mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, aho yize muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, ahafata icyiciro cya ‘Arts graphiques’.
Agarutse mu Rwanda, mu 1988, yahise atangira akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’Abanyeshuri, aho yakoreshaga impano ye mu gutegura ibishushanyo, kugenzura amagambo, no gukora inyandiko z’ubugeni (design). Icyo gihe ntiyari agifite mudasobwa, byatumaga akoresha intoki, ariko yaje kugura iya mbere mu 1989.
Mu byo yahanze bikomeye kandi bikomeje gukoreshwa kugeza ubu, harimo ibendera ry’igihugu ryatangiye gukoreshwa ku wa 31 Ukuboza 2001 hamwe n’ikirangantego cy’igihugu. Ibyo bihangano bye ni byo byatsinze abandi mu irushanwa ryatangiye mu rwego rw’igihugu. Igitekerezo cyo gushyira izuba ku ibendera cyaturutse kuri we ubwe, kuko mu mabwiriza bari bahawe ntaho byari biteganyijwe.
Imirimo ye yahoraga ifite umwihariko n’ubusobanuro bwimbitse. Yanagize uruhare mu guhanga ibirango by’Ingabo z’u Rwanda, yaba ku myambaro n’ibikoresho, ndetse no ku mitwe itandukanye ya gisirikare. Yashushanyije kandi ibirango byagiye bikoreshwa mu birori bitandukanye, nko ku ngabo yahawe Perezida Kagame mu 2017.
Mu birebana n’ifaranga ry’igihugu, yashushanyije inote za 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw, na 500 Frw, ndetse n’ibiceri birimo icy’amafaranga 100 kigikoreshwa kugeza ubu.