Taliki 18 Mata 2025, ni bwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yageze i Goma anyuze i Kigali.
Ni uko Taliki19 Mata 2025, ubwo Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya yaganiraga n’abanyamakuru mu mujyi wa Lubumbashi, yatangaje ko nta makuru yizewe ko Kabila yaba yagarutse mu gihugu gusa ngo bibaye ari byo koko byaba ari igihamya ko akorana na M23 umutwe urwanya Leta ya RDC
Muyaya yagize ati “Ntawe nabonye, ariko nabyumvise nabonye inkuru zanditswe, ubwo dutegereje kwirebera, dutegereje kumva kuko ntabwo ari ngombwa gukekeranya. Gusa ni ngombwa kwibuka ko perezida yabivuzeho mu minsi ishize ko uwo yasimbuye akorana na M23.”
Uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abatutsi baba mu Burasirazuba bw’igihugu, wo usaba ko benewabo bahunze kubera kwicwa batahuka mu mahoro bigizwemo uurhare na Leta Ya RDC kandi bagahabwa uburenganzira bwo kongera kwisanga mu byabo nta kubasagarira ukundi.
Joseph Kabila aherutse gutangaza ko ikibazo gikomeye ari Tshisekedi kandi ari na we ufite urufunguzo rwo Gukemura ikibazo cy’intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo zimaze kuba izitagira iherezo.