Umuhanzikazi Bwiza yishimiye umutekano yasanze mu mugi wa Goma aho aherutse muri iyi minsi asangiza abantu uko Goma yamunyuze
Umuhanzikazi Bwiza yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, asangiza abakunzi be iby’urugendo aherutse kugirira mu Mujyi wa Goma. Muri ayo mashusho yasohoye, yagaragaye atembera mu bice bitandukanye by’uwo mujyi, agaragaza uburyo hasigaye harangwa n’isuku n’ituze bitangaje, bitandukanye cyane n’icyo yahoraga yumva kivugwa kuri Goma.
Yagize ati: “Nari nsanzwe numva bavuga ko Goma huzuyemo ubujura kandi hadasa neza, nkagira ngo kubera intambara ibintu byarushijeho kuba bibi, ariko nahageze nsanga ari ahantu heza, hatekanye kandi hasukuye.”
Bwiza yavuze ko yahisemo kujya i Goma nyuma y’uko agiriye i Rubavu, aho abantu bari kumwe bamushishikarije gusura Goma bavuga ko hahindutse cyane kandi heza.
Kuva aho ingabo za AFC/M23 zigaruriye Umujyi wa Goma, haragaragaye impinduka zikomeye. Ubu abaturage bawutuyemo babayeho mu mutekano, bakora imirimo yabo nta nkomyi, ndetse n’abashyitsi baturuka mu bindi bice by’igihugu ndetse n’ibihugu bihana imbibi binjira muri uwo mujyi mu buryo bworoshye.