igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 21, 2025 1:17 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Nyuma y’uko Papa Fransisiko wari umaze igihe kinini ubuzima bwe butameze neza, kuri ubu yamaze gupfa agejeje imyaka 88. Mu itangazo na Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Vatikani, Kardinali Kevin Joseph Farrell, yavuze ko mugitondo cyo kuri uyu wa 21 Mata 2025, umuyobozi wa kilizia Papa Fransisiko yapfuye. Mubagiye kumusimbura harimo na Karidinali Fridolin Ambongo Besungu wa RDC.

Ambongo yavukiye i Boto ku itariki ya 24 Mutarama 1960, mu burasirazuba bwa Diyosezi ya Molegbe. Yize filozofiya muri seminari ya Bwamanda, naho tewoloji ayiga mu Ishuri rikuru rya Saint Eugène de Mazenod riri mu murwa mukuru wa Kinshasa.

Yinjiye mu Bavandimwe ba Kapusini (Frères Mineurs Capucins) atanga isezerano rya mbere mu 1981, isezerano rya burundu aritanga mu 1987. Yahawe ubupadiri ku itariki ya 14 Kanama 1988. Yanahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (maîtrise) mu ndangagaciro z’imyitwarire (moral theology) muri Kaminuza ya Alphonsian i Roma.  Yabaye padiri w’umurimo muri paruwasi ya Bobito (1988–1989), kandi yigishije indangagaciro z’imyitwarire mu Iseminari Nkuru y’Abadiyakoni b’i Lisala (Saints Pierre et Paul), mu Ishuri Rikuru rya Mazenod ndetse no muri Kaminuza Gatolika ya Kongo i Kinshasa.

Hagati ya 1995 na 2005, yakomeje gukora imirimo inyuranye mu muryango wa ba Kapusini no mu miryango y’abihayimana, nk’umuyobozi mukuru wungirije wa vice-province yabo muri RDC, ndetse na Perezida w’igihugu w’Ihuriro ry’Abayobozi bakuru b’amadini (Asuma), n’umuyobozi w’akarere w’abafurere ba Kapusini muri Afurika (Concau). 

Papa Benedigito wa XVI yamugize umushumba wa Diyosezi ya Bokungu-Ikela, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ku itariki ya 22 Ugushyingo 2004.

Yahawe inkoni y’ubwepisikopi ku wa 6 Werurwe 2005, na Arikiyepisikopi Joseph Kumuondala Mbimba wa Mbandaka-Bikoro, afatanyije na Arikiyepisikopi Giovanni d’Aniello, intumwa ya Papa muri RDC, na Kardinali Frédéric Etsou-Nzabi-Bamungwabi, Arikiyepisikopi wa Kinshasa. 

Umugani ngenderwaho yahisemo ni Omnia Omnibus (“Ibintu byose kuri bose”). Yabaye kandi umuyobozi w’agateganyo (Administrateur apostolique) wa Diyosezi ya Kole, iri mu burasirazuba bw’iki gihugu cyiganjemo Abakirisitu bavuga Igifaransa.

Mu Nama y’Abepiskopi Gatolika ya Kongo (CENCO), yayoboye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu gihe cy’imyaka umunani, ndetse n’iyo mu mutungo Kamere w’igihugu.

Ku itariki ya 5 Werurwe 2016, Papa Fransisiko yagize Kardinali Fridolin Ambongo Besungu umuyobozi w’agateganyo (Administrateur apostolique) wa Arikidiyosezi ya Mbandaka-Bikoro, maze ku itariki ya 12 Ugushyingo uwo mwaka, amugira Arikiyepisikopi wayo.

Mu kwezi kwa Kamena 2017, yahise atorwa nka Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kongo (CENCO).  Muri icyo gihe, yafashe iya mbere mu rugamba rwo gushaka umuti w’amahoro ku bibazo bya politiki byari bikomeje kuzonga iki gihugu cyahoze gikolonijwe n’u Bubiligi.

Ibi bibazo byari byateje ubuhungiro bw’abantu ibihumbi kubera urugomo, ndetse n’icyorezo cya Ebola cyari gikomeje guhitana imbaga.  Yayoboye ibiganiro by’amahoro byaje kurangira hasinywe Amasezerano ya San Silvestro, byanatumye haba amatora mashya mu mpera z’umwaka wa 2018. 

Papa Fransisiko ku wa 6 Gashyantare 2018, yamugize umusimbura w’itegeko (coadjuteur) wa Arikidiyosezi ya Kinshasa, abisabwe na Kardinali Laurent Monsengwo Pasinya wari umaze gusaza.

Ambongo yamusimbuye ku buyobozi nyuma yo kwitabira Sinodi yabereye i Vatikani yerekeye “Urubyiruko, ukwemera n’ishishoza ku byerekeye umuhamagaro”.  Yagizwe Kardinali ku mugaragaro na Papa Fransisiko ku itariki ya 5 Ukwakira 2019, ahawe umutwe wa San Gabriele Arcangelo all’Acqua Traversa.

Ku wa 15 Ukwakira 2020, Papa Fransisiko yamugize umwe mu bagize Inama y’Abakardinali (Council of Cardinals), ifasha Umushumba wa Kiliziya Gaturika mu miyoborere ya Kiliziya yose ku Isi, ndetse no mu gushyiraho gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga ryitwa Pastor Bonus, rigenga imikorere ya Curie Romaine. 

Ku wa 7 Werurwe 2023, ubwo manda y’Inama y’Abakardinali yari irangiye, Papa Fransisiko yongeye kugena Kardinali Ambongo Besungu nk’umwe mu bagize iyo nama nshya.

Abandi bahanganiye ite ntebe na Ambongo, harimo; Kardinali Luis Antonio Tagle yahoze ari Arikiyepisikopi wa Manila afite imyaka 67 akaba akomoka muri Filipine.

Hari kandi Kardinali Pietro Parolin, uyu aherutse kugaragazwa nk’ufite amahirwe menshi yo gutorwa, ni umutaliyani ufite imyaka 70.

Kardinali Wim Eijk, uyu wahoze ari muganga, akomoka mu Buholandi akaba afite imyaka 71.

Kardinali Fridolin Ambongo Besungu, arikiyepisikopi wa Kinshasa w’imyaka 65, azwi cyane kubera kwamagana itangazo rya Papa Fransisiko ryemerera abapadiri guha umugisha abatarashyingiwe n’ababana bahuje ibitsina.

Kardinali Peter Erdo, uyu ni Umunya-Hungariya w’imyaka 72. Ni umwe mu batavuga rumwe n’ibihugu by’i Burayi byemera kwakira impunzi.

Kardinali Raymond Burke, uyu ni Umunyamerika w’imyaka 76, yagiye agaragaza kutemeranya na Papa Fransisiko ku bijyanye no kwemera ko Abakatolika batandukanye cyangwa basubiye mu ngo nshya bahabwa Ukaristiya.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Pop Francis yamaze kuva mu buzima nk’uko bitangajwe na Vatican
Next Article Cardinal Kambanda agiye kugira uruhare mu gushiraho umupapa musha
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ubwongereza bugiye gufasha Ukraine mu kubaka igisirikare cyahangana n’Uburusiya mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje

John Healey, Umunyamabanga wa Minisiteri y’ingabo mu Bwongereza, yatangaje ko Ubwongereza bugiye kohereza abasirikare gufasha iki gihugu kongera kubaka igisirikare…

1 Min Read
AMAKURU

Umujyi wa Kigali hari igihe wasenye inzu zisaga 123 mu cyumweru kimwe

Kuva mu kwezi kwa Mata kugeza uyu munsi, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko habaruwe inzu zisaga 800 zubatswe binyuranyije…

3 Min Read
AMAKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda 313 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA), bambitswe imidali bashimirwa ubwitange n’umusanzu…

2 Min Read
AMAKURUUBUREZI

NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta

Kuri iki Cyumweru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?