Ku wa Mbere, tariki ya 22 Mata, Bobi Wine, Nubian Li, na King Saha bose bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga bari muri situdiyo hamwe na producer Paddy Man, bigaragaza ko bari mu mushinga w’indirimbo.
Aya mafoto yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi babyibazaho. Nubwo amakuru arambuye kuri uwo mushinga akiri ibanga, King Saha yagize icyo abivugaho mu kiganiro yagiranye na Spark TV kuri telefone.
King Saha yafuze ko hari ikintu gikomeye kigiye kuza hagati y’aba bahanzi bombi.
Yagize ati “Sinavuga byinshi birebana n’umukoresha wanjye (Bobi Wine), ariko nk’uko mubibona ku mafoto, mutegereze indirimbo.”
Nubwo atatangaje igihe indirimbo izasohokera cyangwa se icyo izaba ivugaho, King Saha yasezeranyije abafana ko izaba iri ku rwego rwo hejuru.