Abanye-Congo kuri uyu wa Gatatu bigabije icyicaro gikuru cy’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu baragisahura.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanye-Congo bagabye igitero kuri cyicaro gikuru cya ririya shyaka kiri muri Komine ya Gombe i Kinshasa.
Mu mashusho abo bikekwa ko ari abayoboke b’ishyaka UDPS rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi basahura ibikoresho birimo intebe ndetse n’ameza.Icyicaro Gikuru cya PPRD cyasahuwe nyuma y’amasaha make umugore wa Joseph Kabila, Olive Lembe atangaje ko abasirikare bo mu ngabo za Congo kuri uyu wa Gatatu bigabije urwuri rw’umuryango we ruri ahitwa Kundelungu, bagasahura ibikoresho birimo za mudasobwa na Telefoni z’abakozi.
Kabila, umuryango we ndetse n’ishyaka rye bakomeje kugabwaho ibitero, nyuma y’iminsi mike Leta ya RDC itangaje ko igiye gutangira kumukurikirana mu butabera imushinja “ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru”.Kinshasa ishinja Kabila kuba atera inkunga umutwe wa M23 uri mu ntambara na yo; ibyo yakunze gutera utwatsi.
Leta ya RDC kandi iheruka gutangaza ko iteganya gufatira imitungo ye yose yaba iyimukanwa ndetse n’itimukanwa, ndetse no guhagarika ku butaka bwa RDC ibikorwa byose by’ishyaka PPRD.