Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko impamvu z’ubujurire zatanzwe na Nteziyaremye Germain nta shingiro zifite.
Rwemeje ko impamvu z’ubujurire zatanzwe na Gatesi Francine zifite ishingiro.
Rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Gatesi Francine akekwaho ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke.
Rutegetse ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ku wa 24/03/2025 kigumaho kuri Nteziyaremye Germain naho kuri Gatesi Francine kivanyweho.
Taliki ya 27 Gashyantare, 2025 Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafunze Gitifu wa Rongi, Nteziyaremye Germain n’Umugezacyaha kuri Sitasiyo ya Kiyumba, Gatesi Francine bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’ibihumbi ijana na mirongo itanu (Frw 150,000).
Banakurikiranyweho ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo kwangiza ishyamba rya Leta.
Aba bombi baburanye bahakana ibyaha baregwa.Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry avuga ko abakekwaho ibi byaha baramutse bahamwe na byo bahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriye.