Abapolisi b’u Rwanda 313 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA), bambitswe imidali bashimirwa ubwitange n’umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, mu murwa mukuru Bangui, aho itsinda RWAFPU-1 rikambitse. Uwaruyoboye yari Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Madamu Valentine Rugwabiza, ari nawe wari umushyitsi mukuru.
Muri aba bambitswe imidali, harimo abapolisi 140 bo mu itsinda RWAFPU-1, abandi 140 bo mu RWAPSU, ndetse n’abandi 33 b’Abanyarwanda batari mu matsinda, bazwi nk’abapolisi ku giti cyabo (IPOs).
Madamu Rugwabiza yashimye cyane abapolisi b’u Rwanda ku buryo bitwaye mu kazi, agaragaza ko babaye indashyikirwa mu gucunga umutekano, kurinda abayobozi, no gukora amarondo y’amanywa n’ijoro mu Mujyi wa Bangui.
Yagize ati: “Mwagaragaje ubunyamwuga, ikinyabupfura n’ubwitange. Imidali mwambitswe ni ikimenyetso cyo kubashimira ku murava mwagaragaje mu gihe cy’umwaka mushize.”
Yashimangiye kandi ko uretse akazi k’umutekano, aba bapolisi banagize uruhare mu bikorwa by’imibereho myiza birimo umuganda, no kugeza amazi meza ku baturage batishoboye, bikaba byarafashije kubaka icyizere n’imikoranire myiza n’abaturage.
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi muri Centrafrique:
- RWAFPU-1 na RWAPSU bakorera i Bangui;
- RWAFPU-2 ikorera i Kaga Bandoro, mu bilometero 300 uvuye i Bangui;
- RWAFPU-3 ikorera i Bangassou, mu bilometero 720 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Centrafrique.
Mu bitabiriye uyu muhango harimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Bwana Olivier Kayumba, abayobozi b’icyo gihugu, abahagarariye ingabo na polisi zo muri MINUSCA, n’abaturage bo muri Bangui.