Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyarangiye, nyuma yo gukora igenzura ry’iminsi 40.Minisiteri y’Ubuzima, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yavuze ko hashize iminsi 42 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.
Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye Minisiteri y’ubuzima ya Uganda ku bwitange n’umurava yakoresheje mu gutsinda iki cyorezo.
Yagize ati: “Ndashimira guverinoma n’abakozi bashinzwe ubuzima muri Uganda kuba bashyize iherezo ku cyorezo cya Ebola.
Icyorezo cya Ebola, mbere y’uko cyongera kwaduka muri Uganda , cyabanje muri Sudani aho cyishe umuganga wakoraga mu bitaro by’ababyaza.
Inzobere mu byerekeye ubuzima, zivuga ko Uganda yashoboye kwifashisha uburambe ifite mu kurwanya iyi ndwara dore ko mu myaka yashize yagiye yibasirwa n’indwara zikomeye ariko ikazihashya.
Icyorezo cya Ebola gikwirakwizwa binyuze mu matembabuzi y’umubiri byanduye. Bimwe mu bimenyetso biyiranga harimo kubabara umutwe cyane, kubabara imitsi, kuruka amaraso no kuva amaraso imbere.