Aya makipe yombi yahuriye ku mukino, bibaye ngombwa ko ashyirirwaho iminota 30 kugira ngo haboneke uwegukana igikombe cya Copa del Rey cy’uyu mwaka wa 2025.
Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri byatsinzwe Pedri ku ruhande rwa Barcelona ku munota wa 28koza kwishyurwa na Kylian Mbappé ku munota wa 70 w’umukino.
Aurélien Tchouaméni yaje guterekamo igitego cya 2 cya Real Madrid ku munota wa 77 maze ku munota wa 84 Ferran Torres aracyishyura.
Ikipe ya FC Barcelona yari isoje umukino gusa penaliti yari ibonye ikurwaho na VAR kuko Raphinha yari yigushije mu rubuga rw’amahina rwa Real Madrid.