Barcelona Itwaye Copa del Ray ya 32 Itsinze Real Madrid ku mukino wa Nyuma bakiniraga kuri Estadio La Cartuja de Sevilla muri Espaine

Aya makipe yombi yahuriye ku mukino, bibaye ngombwa koHakinwa iminota 120 kugira ngo haboneke uwegukana igikombe cya Copa del Rey cy’uyu mwaka wa 2025 kuko iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Byatsinzwe na Pedri ku ruhande rwa Barcelona ku munota wa 28 kiza kwishyurwa na Kylian Mbappé ku munota wa 70 w’umukino.
Aurélien Tchouaméni yaje guterekamo igitego cya 2 cya Real Madrid ku munota wa 77 maze ku munota wa 84 Ferran Torres aracyishyura.
Ikipe ya FC Barcelona yari isoje umukino gusa penaliti yari ibonye ikurwaho na VAR kuko Raphinha yari yigushije mu rubuga rw’amahina rwa Real Madrid.
Ku munota wa 116 Jules Koundé ashize umucyo ku cyo baharaniaraga maze atsinda igitego giterura igikombe cya Copa del Rey cy’uyu mwaka wa 2025.


