Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yashimangiye icyifuzo cy’ubuhuza n’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ku mubano w’u Rwanda n’u Bubiligi
Ku wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yasoje uruzinduko rw’akazi i Kinshasa aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barimo Perezida Félix Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka n’abahagarariye Sosiyete Sivile.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisitiri Maxime yagaragaje ko yemeje gushyigikira inzira zose z’ubuhuza n’ibiganiro bigamije kurangiza amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC, hagamijwe ubumwe bw’igihugu, demokarasi n’ubufatanye bw’akarere.
Yagaragaje ko ibindi byaganiriweho birimo kongera imbaraga mu miyoborere myiza, kurwanya ruswa, n’ibibazo by’imibereho n’ubukungu bikigaragara muri RDC. Yanashimangiye ubushake bw’u Bubiligi bwo gukomeza ubufatanye n’icyo gihugu, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu n’iterambere.
Nubwo yasuye ibihugu bitandukanye byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, birimo Uganda, u Burundi na RDC, Minisitiri Prévot ntiyasuye u Rwanda. Ibi byakurikiye icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 17 Werurwe 2025 cyo guhagarika umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, ndetse ikategeka ko abadipolomate b’icyo gihugu bava ku butaka bwarwo mu masaha 48.
Ni nyuma y’uko bivugwa ko Minisitiri Prévot yari yaratangije urugendo rwo gusaba ibihano ku Rwanda, abikora yunganirwa n’abayobozi ba RDC, bamwerekaga ibyo akwiye kuvuga.
Nubwo atasuye Kigali, Minisitiri Maxime yavuze ko u Rwanda rugifitiwe icyizere nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu karere, by’umwihariko mu gukemura ibibazo by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi yabigarutseho ubwo yahuraga na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, amusaba kugira uruhare mu kunga u Rwanda n’u Bubiligi ndetse no gukemura umutekano muke muri RDC. Minisitiri Maxime yavuze ko Museveni ari umwe mu bafite ubunararibonye mu biganiro byo mu karere, akaba ashobora gutanga umusanzu ukomeye mu gushaka amahoro.
Yagize ati: “Nasobanuriye Perezida Museveni ko guca umubano wa dipolomasi bitari igisubizo cyiza, kandi hari amakuru atariyo yagiye akoreshwa mu gufata imyanzuro. Twemeranyije ko hakenewe igisubizo cyihuse ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.”
Yakomeje ashimangira ko icy’ibanze ari uguhagarika ubugizi bwa nabi, kubaha ubusugire bw’ibihugu, guteza imbere imiyoborere myiza, guca imvugo z’urwango, gukemura ikibazo cy’impunzi no kurwanya umutwe wa FDLR.
Ibi byose ngo byafasha gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC no kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.