Ni inkongi yabaye kuri uyu wa Kabiri, yibasiye resitora iri mu Mujyi wa Liaoyang, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Bushinwa, ihitana abantu 22 ikomeretsa abandi 3.
Perezida w’icyo gihugu Xi Jinping yayise isomo rikomeye, ahita asaba abayozi gukora iperereza abayiteje bakabibazwa.
Hao Peng, Umunyamabanga w’ishyaka riyoboye igihugu rya CCP muri iyo Ntara, yatangaje ko imodoka 22 z’ubutabazi n’abashinzwe kuzimya umuriro 85 bahise bahagera kugira ngo batabarire hafi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua), byashimangiye ko iyo nkongi yabaye nyuma y’indi iheruka kwibasira amacumbi y’abageze mu zabukuru mu Ntara ya Hebei, maze 20 bahita bahasiga ubuzima.
