Kuri uyu wa 30 Mata intumwa za leta y’ u Rwanda hamwe na DRC bongeye guhurira muri Qatar aho basinye amasezerano y’amahoro hagati yabo yo kugarura amahoro aha muri Congo
Ku wa 30 Mata 2025, intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zahuye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gushimangira inzira y’amahoro mu Karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari. U Rwanda ruhagarariwe na Brig. Gen. Patrick Karuretwa, ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, ndetse na Brig. Gen. Jean Paul Nyirubutama, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).
Ibi biganiro byanitabiriwe n’intumwa zitandukanye zirimo Massad Boulos, umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, hamwe n’abahagarariye ibihugu birimo Togo, u Bufaransa ndetse na Qatar, ari nayo yateguye ibi biganiro.
Ibi biganiro bikurikiye amasezerano yashyizweho umukono ku wa 25 Mata 2025 hagati y’u Rwanda na RDC, agamije gushyiraho amahame aganisha ku mahoro arambye muri kariya karere. Amerika yagaragaje ubushake bwo gukomeza kugira uruhare mu gukemura ayo makimbirane, isaba ko impande zombi zitegura umushinga w’amasezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 2 Gicurasi, kugira ngo usuzumwe n’impande zombi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko impande zombi zizohereza intumwa mu rwego rw’ububanyi n’amahanga i Washington D.C, aho ibitaravugwaho rumwe bizaganirwaho bigakemurwa.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku wa 27 Mata 2025, yavuze ko hari ibyizere by’uko amahoro agiye kuboneka hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’ibihugu bihana imbibi. Yagize ati: “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko u Rwanda na RDC bigiye kubona amahoro, n’ibindi bihugu bike. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda rwifuza kubona amasezerano y’amahoro vuba na bwangu. Yagize ati: “Intumbero yacu ni ukugera ku masezerano y’amahoro mu gihe cya vuba. Nta nzira y’ubusamo, tugomba gukora ibikomeye, tugakemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, rimwe rizima.”
Amasezerano y’amahoro arimo gushyirwaho ahanini ashingiye ku biganiro bimaze igihe hagati y’impande zitandukanye, harimo ibyo hagati ya RDC n’umutwe wa M23 byatangiriye i Doha kuva muri Werurwe 2025. Aya masezerano anubakiye ku myanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye z’abakuru b’ibihugu byo mu miryango ya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Afurika y’Amajyepfo (SADC).
U Bufaransa, buhagarariwe muri ibi biganiro i Doha, bwerekanye ko bwiteguye gutanga umusanzu mu gushakira umuti ibibazo byo muri ako karere. Perezida Emmanuel Macron yigeze guhuza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC muri Nzeri 2022, ndetse agerageza kubasubiza ku meza y’ibiganiro muri Gashyantare 2025, nubwo icyo gihe bitagenze neza.
Ibi biganiro ni icyizere gishya ku rugendo ruganisha ku mahoro arambye mu karere gahora karangwamo amakimbirane.