igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Joseph Kabila Kabange basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Joseph Kabila Kabange basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha
AMAKURU

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Joseph Kabila Kabange basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 1, 2025 9:18 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ni ubusabe Kabila ahuriyeho n’abarimo Moise Katumbi Chapwe kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, Martin Fayulu na Delly Sesanga.

Ubusabe bw’aba bagabo uko ari bane bwakurikiye amasezerano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gusinyana n’u Rwanda bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika; aho ibihugu byombi byemeranyije ingingo zirimo kuba buri ruhande rugomba kubaha ubuusugire bw’urundi.

Ubusabe bwabo kandi bwakurikiye ibiganiro Leta y’i Kinshasa imaze igihe igiranira n’umutwe wa M23 i Doha muri Qatar, ndetse n’umuhate wo gushakira amahoro RDC umaze igihe ugaragazwa n’Inama Nkuru y’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika muri Congo Kinshasa (CENCO) bamaze igihe bakorera ingendo mu bihugu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ibibera muri kiriya gihugu, birimo n’u Rwanda.

Kabila na bagenzi be mu itangazo rihuriweho basohoye ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata, bashimye imbaraga zikomeje gukoreshwa kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongere kugira amahoro.

Aba banyapolitiki icyakora bagaragaje ko imbaraga amahanga akomeje gukoresha ngo ashakire umuti ibibazo byo muri Congo nta musaruro zizatanga, mu gihe abanye-Congo na bo badahabwa umwanya wo gushaka igisubizo.

Bagaragaje nanone ko mu gihe hatakwitabwa ku mpamvumuzi y’ibibazo biri muri RDC birimo kuba ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bwica nkana itegekonshinga rya kiriya gihugu, kuba burangwa burangwa n’imiyoborere mibi, gusesagura umutungo w’igihugu, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, gushyira imbere igitugu, kudatanga uburenganzira bwo kwisanzura no gupfusha ubusa umutungo kamere wa kiriya gihugu; ingufu zikomeje gukoreshwa zishobora gupfa ubusa.

Mu byo basabye kugira amahoro aboneke, harimo “kuva ku butaka bw’igihugu cyacu kw’ingabo z’amahanga ndetse n’abacanshuro; mu rwego rwo gushyiraho ibisabwa bikwiye mu gukemura ibitandukanya abanye-Congo bikozwe na bo ubwabo.”

Kugeza kuri ubu ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bwa RDC zirimo izo mu bihugu bya SADC n’iz’u Burundi zifasha kiriya gihugu mu ntambara kirwanamo na M23.

Ubutaka bwa RDC kandi buriho ingabo za Uganda zisanzwe zifatanya na kiriya gihugu kurwanya umutwe wa ADF; ndetse amakuru avuga ko muri Congo haba hanari ingabo z’u Bubiligi na zo zaje kurwanya M23.

Kinshasa kandi yitabaje abacanshuro bo ku mugabane w’u Burayi ngo bayifashe M23.

U Rwanda na rwo rushinjwa kugira ingabo ku butaka bwa kiriya gihugu bivugwa ko rwohereje guha umusada M23; gusa Guverinoma yakunze guhakana kenshi ko nta ngabo z’u Rwanda ziriyo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo Seninga Innocent
Next Article Félix Tshisekedi ategerejwe i Washington
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Nyuma yo gutandukana na Safi Madiba, Judith yongeye gukora ubukwe

Uwahoze ari umugore w'umuhanzi Safi Madiba wamenyekanye ari mu Itsinda Urban Boy Judith Niyonizera, yongeye gukora ubukwe n’umugabo bamaze igihe…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Uvira: Mu ijoro rya keye ingabo za Leta ya Congo zarashweho bikomeye ubwo zari zigiye kwiba

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni…

3 Min Read
AMAKURU

Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV

Ku mugoroba wo ku wa 8 Gicurasi 2025, inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican yatoye Cardinal…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Umugore wa Perezida Ndayishimiye arashinjwa gufungisha Umunyarwanda ukora ubucuruzi bwa peteroli

Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, arashinjwa kugira uruhare mu ifungwa rya Dushimirimana Protais, Umunyarwanda ukora ubucuruzi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?