Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Joseph Kabila Kabange basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha

Ni ubusabe Kabila ahuriyeho n’abarimo Moise Katumbi Chapwe kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, Martin Fayulu na Delly Sesanga.

Ubusabe bw’aba bagabo uko ari bane bwakurikiye amasezerano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gusinyana n’u Rwanda bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika; aho ibihugu byombi byemeranyije ingingo zirimo kuba buri ruhande rugomba kubaha ubuusugire bw’urundi.

Ubusabe bwabo kandi bwakurikiye ibiganiro Leta y’i Kinshasa imaze igihe igiranira n’umutwe wa M23 i Doha muri Qatar, ndetse n’umuhate wo gushakira amahoro RDC umaze igihe ugaragazwa n’Inama Nkuru y’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika muri Congo Kinshasa (CENCO) bamaze igihe bakorera ingendo mu bihugu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ibibera muri kiriya gihugu, birimo n’u Rwanda.

Kabila na bagenzi be mu itangazo rihuriweho basohoye ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata, bashimye imbaraga zikomeje gukoreshwa kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongere kugira amahoro.

Aba banyapolitiki icyakora bagaragaje ko imbaraga amahanga akomeje gukoresha ngo ashakire umuti ibibazo byo muri Congo nta musaruro zizatanga, mu gihe abanye-Congo na bo badahabwa umwanya wo gushaka igisubizo.

Bagaragaje nanone ko mu gihe hatakwitabwa ku mpamvumuzi y’ibibazo biri muri RDC birimo kuba ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bwica nkana itegekonshinga rya kiriya gihugu, kuba burangwa burangwa n’imiyoborere mibi, gusesagura umutungo w’igihugu, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, gushyira imbere igitugu, kudatanga uburenganzira bwo kwisanzura no gupfusha ubusa umutungo kamere wa kiriya gihugu; ingufu zikomeje gukoreshwa zishobora gupfa ubusa.

Mu byo basabye kugira amahoro aboneke, harimo “kuva ku butaka bw’igihugu cyacu kw’ingabo z’amahanga ndetse n’abacanshuro; mu rwego rwo gushyiraho ibisabwa bikwiye mu gukemura ibitandukanya abanye-Congo bikozwe na bo ubwabo.”

Kugeza kuri ubu ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bwa RDC zirimo izo mu bihugu bya SADC n’iz’u Burundi zifasha kiriya gihugu mu ntambara kirwanamo na M23.

Ubutaka bwa RDC kandi buriho ingabo za Uganda zisanzwe zifatanya na kiriya gihugu kurwanya umutwe wa ADF; ndetse amakuru avuga ko muri Congo haba hanari ingabo z’u Bubiligi na zo zaje kurwanya M23.

Kinshasa kandi yitabaje abacanshuro bo ku mugabane w’u Burayi ngo bayifashe M23.

U Rwanda na rwo rushinjwa kugira ingabo ku butaka bwa kiriya gihugu bivugwa ko rwohereje guha umusada M23; gusa Guverinoma yakunze guhakana kenshi ko nta ngabo z’u Rwanda ziriyo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version