Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yatangaje ko igiye kugabanya 1/2 cy’abakozi bayo

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hagiye kubaho igabanywa mu bakozi b’uwo muryango, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kuvugurura imikorere yawo, nyuma y’uko Amerika itangaje ko itakiri umunyamuryango, ndetse igahagarika inkunga yashyiragamo.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, agira ati “Itsinda ry’abayobozi ba OMS rishya ku cyicaro gikuru i Genève mu Busuwisi, rizagabanuka kuva ku bakozi 11 kugeza kuri 6, kandi izo ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki 16 Kamena 2025”.

Ku itariki 22 Mata 2025 nabwo, Umuyobozi wa OMS yari yatangarije ibihugu by’ibinyamuryango ko hagiye kubaho igabanya ry’abakozi rikomeye, bitewe n’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabanyije amafaranga zashyiraga muri OMS, icyo cyemezo kigatuma itakibona ingengo y’imari ihagije.

Kuva muri Mutarama 2025, ubwo Perezida Donald Trump yari agarutse ku butegetsi, nyuma yo gutsinda amatora, yahise ategeka ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziva muri OMS. Kuri ubu rero, hashize iminsi uwo muryango witegura ko Amerika iwuvamo ku buryo busesuye muri Mutarama 2026.

Ubuyobozi bwa Trump bwahise bwanga no gutanga umusanzu wo mu mwaka wa 2024 na 2025, ndetse buhagarika n’inkunga zose Amerika yageneraga amahanga harimo n’imfashanyo zakoreshwaga mu mishinga ijyanye n’ubuzima hirya no hino ku isi.

OMS kandi iteganya kugabanya amashami yayo hagasigara atagera no kuri kimwe cya kabiri cy’ayahari ubu. Ni ukuvuga ko mu mashami 76 (departments) hazasigara 34 gusa, nk’uko byemejwe na Dr Tedros.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko izo ngamba zose zatangajwe na OMS ndetse n’amavugurura agenda akorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, bitewe n’uko igomba kugabanuka, ntabwo bihita bitangira gushyirwa mu bikorwa mu buryo bw’ako kanya, ahubwo bizategereza kuganirwaho mu nama ngarukamwaka izahuza ibihugu by’ibinyamuryango bya OMS, iteganyijwe mu cyumweru gitaha, guhera ku itariki 19-27 Gicurasi 2025 i Genève mu Busiwisi.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesu

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version