igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yatangaje ko igiye kugabanya 1/2 cy’abakozi bayo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yatangaje ko igiye kugabanya 1/2 cy’abakozi bayo
AMAKURU

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yatangaje ko igiye kugabanya 1/2 cy’abakozi bayo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 8:39 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hagiye kubaho igabanywa mu bakozi b’uwo muryango, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kuvugurura imikorere yawo, nyuma y’uko Amerika itangaje ko itakiri umunyamuryango, ndetse igahagarika inkunga yashyiragamo.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, agira ati “Itsinda ry’abayobozi ba OMS rishya ku cyicaro gikuru i Genève mu Busuwisi, rizagabanuka kuva ku bakozi 11 kugeza kuri 6, kandi izo ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki 16 Kamena 2025”.

Ku itariki 22 Mata 2025 nabwo, Umuyobozi wa OMS yari yatangarije ibihugu by’ibinyamuryango ko hagiye kubaho igabanya ry’abakozi rikomeye, bitewe n’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabanyije amafaranga zashyiraga muri OMS, icyo cyemezo kigatuma itakibona ingengo y’imari ihagije.

Kuva muri Mutarama 2025, ubwo Perezida Donald Trump yari agarutse ku butegetsi, nyuma yo gutsinda amatora, yahise ategeka ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziva muri OMS. Kuri ubu rero, hashize iminsi uwo muryango witegura ko Amerika iwuvamo ku buryo busesuye muri Mutarama 2026.

Ubuyobozi bwa Trump bwahise bwanga no gutanga umusanzu wo mu mwaka wa 2024 na 2025, ndetse buhagarika n’inkunga zose Amerika yageneraga amahanga harimo n’imfashanyo zakoreshwaga mu mishinga ijyanye n’ubuzima hirya no hino ku isi.

OMS kandi iteganya kugabanya amashami yayo hagasigara atagera no kuri kimwe cya kabiri cy’ayahari ubu. Ni ukuvuga ko mu mashami 76 (departments) hazasigara 34 gusa, nk’uko byemejwe na Dr Tedros.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko izo ngamba zose zatangajwe na OMS ndetse n’amavugurura agenda akorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, bitewe n’uko igomba kugabanuka, ntabwo bihita bitangira gushyirwa mu bikorwa mu buryo bw’ako kanya, ahubwo bizategereza kuganirwaho mu nama ngarukamwaka izahuza ibihugu by’ibinyamuryango bya OMS, iteganyijwe mu cyumweru gitaha, guhera ku itariki 19-27 Gicurasi 2025 i Genève mu Busiwisi.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesu

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mu gihe urubanza rwa Diddy rumaze iminsi mike rutangiye, undi mugore yamujyanye mu rukiko amushinja kumusambanya ku gahato
Next Article Musanze: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranweho kwica umugore ufite w’imyaka 55 bamutemye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline: 05/27/2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

EAC: Bakoze urugendo rwo kwibuka i Arusha.

Kuri uyu wa mbere, taliki 7 Mata 2025, umunsi u Rwanda n'isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

1 Min Read
AMAKURU

Rusizi: Abiyise abakozi ba RRA nyuma y’uko bavuye Iwawa, batawe muri yombi

Abatawe muri yomb ni  abasore batatu bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi. Bakekwaho kwiyita abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA),…

2 Min Read
AMAKURU

Mu karere ka Kirehe hatangijwe inkoni y’Irondo

Kuri uyu wambere tariki ya 5 Gicurasi 2025 Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yitabiriye inama y’umutekano y’Umurenge wa Kirehe…

1 Min Read
AMAKURU

U Burusiya bwasubije Ukraine imibiri y’abasirikare 909 baguye ku rugamba

Umudepite uri muri komite ishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine yatangaje ko u Burusiya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?