Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ategerejwe i Washington kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, kugira ngo yemeze kandi arangize ibijyanye n’ubufatanye bwa DRC na Amerika mu bijyanye n’amabuye y’agaciro.
Ibi nibyo itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, itariki ya 29 Mata, n’ishami rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ibibazo bya Afurika ryerekana, rishimangira ko ari impinduka zikomeye mu cyo bise “amasezerano y’ikinyejana” nk’uko tubikesha 24News Agency.
Ubu bufatanye buteganya gucukura umutungo w’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na yo igahabwa umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, ndetse n’ishoramari rinini mu bikorwa remezo, ribarirwa muri miliyari 500 z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’imyaka 15.
Mu gihe abegereye Guverinoma ya Kinshasa bamaze kwishimira aya masezerano, bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri leta barahamagarira ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi kwitonda kugira ngo birinde kugurana umutungo w’igihugu kuguma ku butegetsi.