James David Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko intambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine nta kizere cy’uko izarangira , avuga ko igikenewe ari uko Ukraine n’u Burusiya byashaka igisubizo, nubwo atari inzira yoroshye.
Yatangaje ko igikenewe ari uko intambara irangira, cyane ko yica abasirikare benshi, dore ko abarenga ibihumbi bitanu bapfa buri cyumweru ku mpande z’abarwanira ibihugu byabo.
James David Vance yakomeje avuga Amerika izakomeza kugira uruhare mu biganiro bigamije guhagarika imirwano gusa avuga ko atari inzira y’ubusamo dore ko impande zombi zitumvikana ku ngingo nyinshi, haba zo kuba Crimea yigaruriwe n’u Burusiya mu 2014 yaba igice cyayo Ukraine ikabyemera itazuyaje.
Vladimir Putin Perezida w’u Burusiya, yari aherutse gushyiraho ibihe by’agahenge k’iminsi itatu, kugira ngo hizihizwe isabukuru y’imyaka 80 Intambara y’Isi ya Kabiri irangiye. Ukraine yahise isaba ko ako gahenge kamara iminsi 30, gusa u Burusiya ntibwabyemera cyangwa ngo bubihakane.
