Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Handball (Police HC) yegukanye igikombe mu mikino ya EAPCCO, itsinze Ethiopia Police HC ibitego 40-22.
Wari umukino wa nyuma uhuza amakipe atandukanye ya Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO Games) wabaye kuri uyu wa Gatandatu ya 3 Gicurasi 2025 mu gihugu cya Ethiopia.
Ikipr ya Polici y’u Rwanda yatangiye umukino irusha cyane Ethiopia Handball Club ndetse igice cya mbere gisozwa itsinze ibitego 19 kuri 12 bya Polisi ya Ethiopia.
Mu gice cya kabiri, Police HC yakomeje kurusha cyane iya Ethiopia kuko yagitsinzemo ibitego 21, iya Ethiopia itsinda ibitego 10 gusa.
Uyu mukino warangiye Ikipe ya Police y’u Rwanda itsinze iyo muri Ethiopia ibitego 40-22, maze yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kane mu mateka.
Aya marushanwa ya EAPCCO Games yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2023 kuri ubu bwo yakinwaga ku nshuro ya gatanu.
Mu bayobozi b’igihugu cy’urwanda bUmuhango wo gusoza aya marushanwa wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Charles Karamba, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa EAPCCO CG Félix Namuhoranye, n’abandi bayobozi batandukanye ba Polisi zo mu Karere k’Iburasirazuba.