Mu cyumweru gishize Ingabo za leta ya Kinsasa zakozanyijeho n’umutwe wa M23 mu gace ka Lunyasenge kari muri teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iaranira Demokarasi ya Congo.
Tariki ya 2 Gicurasi 2025, ni bwo iyi mirwano yabaye isiga abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Lunyasenge. Abaturage benshi bari bahunze berekeza mu gace ka Kasindi ku mupaka wa RDC na Uganda.
Umwe muri abo baturage yagize ati “Abantu bahunze Lunyasenge. Biragoye kumenya umubare w’abapfuye, cyane ko aka gace kafashwe n’inyeshyamba.”
Mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa 4 Gicurasi, nibwo byemejwe ko abarwanyi ba M23 bambuye ingabo za RDC akandi gace ka Katundu ndetse na Musenda muri Teritwari ya Lubero.
Kugeza ubu uyu mutwe wa M23 ntacyo wigeze uvuga kuri iyi mirwano, ukunze kuvuga ko mbere y’uko ifata uduce two mu Burasirazuba bwa RDC, biba byaturutse ku bushotoraanyi bw’ingabo za RDC cyangwa ikabikora mu rwego rwo guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivili bashinjwa izi ngabo za Leta.
Gusa izi ngabo na zo binyuze mu muvugizi wazo ukorera mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Mak Hakuzay, ku wa 4 Gicurasi yashinje abarwanyi ba M23 kurenga ku gahenge kari karashyizweho, avuga ko ingabo za Leta zifite uburenganzira bwo gusubiza ibitero ziba zigabweho.
Iyi mirwano iri kuba mu gihe abahagarariye impande zombi bari muri Qatar tariki ya 23 Mata, bemeranya agahenge kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze mu mwuka mwiza.
