Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF), Gen. Rudzani Maphwanya, yavuze ko ubutumwa bw’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) butananiwe kuko bwagize uruhare mu bikorwa by’amahoro muri iki gihugu.
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 4 Gicurasi 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Pretoria mu rwego rwo gutanga amakuru ku bijyanye no kuva kwa SAMIDRC muri DRC, Maphwanya yabajijwe niba SAMIDRC yarananiwe inshingano zayo.
Ati: “Icyari kigamijwe ahanini kwari ukureba niba hari amahoro n’ituze… kandi ahari ubwunzi n’ibiganiro bya politiki… Yego rwose turabona ko SAMIDRC yagize uruhare muri uwo muhate… biganisha ku mahoro. Amahoro ni yo ntego yacu ya nyuma.”
Ibihugu uko ari bitatu byohereje Ingabo muri SAMIDRC ari byo Afurika y’Epfo, Malawi, na Tanzaniya byatangiye kuvana ingabo n’ibikoresho muri DRC nyuma yo guhagarika manda ya SAMIDRC nk’uko byatangajwe mu nama idasanzwe yo ku itariki ya 13 Werurwe y’abakuru b’ibihugu na guverinoma ya SADC.
Minisitiri w’ingabo, Angie Motshekga, yatangarije itangazamakuru ati: “Iri tangazo rikurikira ibikorwa byinshi bya dipolomasi, inama zo mu rwego rwo hejuru n’abagira uruhare runini, ndetse n’iterambere mu bikorwa by’amahoro mu burasirazuba bwa DRC.”Ati: “Inama zikomeye z’ibihugu bibiri cyangwa ibihugu byinshi zabaye hagati ya Guverinoma ya DRC n’abafatanyabikorwa bo mu karere, bigasozwa n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma ya DRC n’abahagarariye umutwe wa M23.
Aya masezerano, yagezweho ku nkunga ya SADC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, akubiyemo amasezerano yo guhagarika imirwano, kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.”
Motshekga yavuze ko ingabo za SAMIDRC gutaha, “bigaragaza igice gishya mu bikorwa byacu byo kubungabunga amahoro mu karere. Ibi bigaragaza icyizere cy’ubushake bwa DRC bwo gukemura ibibazo by’umutekano w’imbere mu gihugu n’umubare ugabanuka w’ingabo z’amahanga, bishyigikiwe n’ubufatanye bukomeje bwa dipolomasi n’iterambere.”
Maphwanya we yakomeje abwira abanyamakuru ati: “Ntidushobora kwirukansa inzira y’amahoro… abunzi bakeneye gufata iya mbere.” Yasobanuye ko uku kuvana ingabo muri Congo bigomba kugaragara mu rwego rw’ibikorwa bya politiki byo gushaka amahoro n’ituze.
Yagize ati: “Uku kuvanayo Ingabo ntabwo ari ukuzikurayo ku bw’impanuka. Turimo kuhava dutewe ishema no kuvuga ko hari ikigaragaza amahoro .”
Impuguke mu bya Gisirikare, Dean Wingrin, agira icyo avuga ku byatangajwe n’umugaba w’ingabo na Minisitiri w’ingabo ku Cyumweru, we yagize ati: “Igihe M23 yigaruriraga umujyi wa Goma no hafi ya Sake, hakaba hari icyicaro gikuru cya SAMIDRC, hanyuma nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa nyuma yaho umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo nawo, abasirikare ba SADC bari nk’imbohe… sintekereza ko abayobozi ba SADC bari bafite andi mahitamo mu nama yabo yo ku itariki ya 13 Werurwe yo guhagarika ubutumwa.”
Icyakora, uyu avuga ko ubutumwa bwa SAMIDRC bwahawe ubushobozi buke, kandi hoherejwe ingabo nke cyane kuruta izisabwa.
Wingrin yerekanye ko Guverinoma ya DRC yanze gushyikirana n’inyeshyamba za AFC / M23 kugeza zimaze gufata Goma na Bukavu.
Ati: “Kuva icyo gihe, SAMIDRC yari indorerezi kandi imishyikirano yo muri Qatar yatumye imirwano ihagarikwa by’agateganyo. Ubutumwa bwa SAMIDRC bwarananiwe.”
Ingabo za SAMIDRC mu cyumweru gishize zatangiye kuva mu birindiro byazo muri Sake na Goma maze zifata inzira y’umuhanda zinyura mu Rwanda zerekeza ahantu hateganijwe muri Tanzaniya mbere y’uko buri ngabo zijya mu gihugu cyazo.
Maphwanya yabisobanuye agira ati: “Ingendo zatangiye ku itariki ya 29 n’amakamyo 13. Itsinda ry’imbere ry’abantu 57 riri ku birindiro by’imbere biteguye abasirikare bacu. Uyu munsi icyiciro cya kabiri kiragenda kandi urugendo ruzarangira mu mpera z’uku kwezi.”
Gen. Maphwanya yavuze kandi ko SAMIDRC “itazasiga n’igipesu mu burasirazuba bwa DRC,” aho ingabo za Afurika y’Epfo zizataha ziva muri Tanzaniya mu kirere, naho ibikoresho byabo bikabakurikira mu nyanja.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bihuriweho, Lt. Gen. Siphiwe Lucky Sangweni, yavuze ko umuntu wa mbere wa SANDF yageze muri Tanzaniya ku itariki ya 30 Mata. Urugendo ngo rwatwaye igihe kirenze icyari giteganijwe kubera imihanda mibi n’imodoka zapfaga.
Kubera ko ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na M23, ingabo n’ibikoresho bigomba gusohoka binyuze mu Rwanda.
Nk’uko Wingrin abivuga, “ikintu cya nyuma Abanyafurika y’Epfo n’abayobozi ba SADC bifuzaga… ni ukubona Ingabo za SADC zigomba kunyura mu Rwanda, ziherekejwe n’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo zigere mu majyaruguru ya Tanzaniya.”
Wingrin yongeyeho ko kubera ko ubwato bwa SAS Drakensberg bwunganira Igisirikare cyo mu mazi cya Afurika y’Epfo (SA Navy) budakora, bishoboka ko SANDF izanakodesha ubwato bwo kwimura ibikoresho.