Ni ibiganiro by’amahoro bimaze igihe kirenga ukwezi bibera muri Qatar, ngo harebwe ko hagaruka agahenge ndetse hahoshwe umwuka mu hagati y’impande zombi haba urwa Leta ndetse n’uyu mutwe wa M23.
Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, hamwe n’itsinda arangaje Imbere bageze muri Qatar mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe abahagarariye Leta ya RDC bari bamazeyo iminsi 2.
Uku guhura kw’impande zombi kwaherukaka kuba tariki ya 23 Mata 2025 ubwo basinyaga amasezerano yo guhagarika imirwano, babifashijwemo na Qatar.
Amakuru avuga ko abahagarariye impande zombi baba bahuye kuri iki cyumweru taliki 4 Gicurasi 2025, ariko ikitamenyekanye ni ingingo baganiriyeho.
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yari yarivugiye ko itazigera igirana imishyikirano iyo ayi yo yose na AFC/M23 gusa nyuma y’aho abarwanyi b’iri huriro bafashe umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama na Bukavu muri Gashyantare noneho Leta yemeye ko inzira y’ibiganiro.
Mu byo impande zombi zemeranyije harimo ko ibyo ziganira bigomba kugendera mu murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) ubwo bahuriraga muri Tanzania muri Gashyantare 2025.
Nubwo ibi biganiro bya Qatar bisubukuwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ho imiryano irakomeje. Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rikorana na Leta ya RDC rishinjwa gushaka gushaka kuzambya ibi biganiro kuko ngo na ryo ryakabaye riri mu barebwa na byo.
Abahagarariye AFC/M23 mu biganiro by’amahoro basubiye muri Qatar

Leave a Comment