igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uburusiya: Ibibuga by’indege mu burusiya byagabweho ibitero bikomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Uburusiya: Ibibuga by’indege mu burusiya byagabweho ibitero bikomeye
AMAKURUMU MAHANGA

Uburusiya: Ibibuga by’indege mu burusiya byagabweho ibitero bikomeye

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 6, 2025 10:58 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ibibuga by’indege bine byafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko Ukraine igabye ibitero bya drone ku nshuro ya kabiri ikurikiranya mu masaha 48. Ubuyobozi bwatangaje ko izo drone zashegeshe umutekano w’ikirere cy’uyu mujyi.

Umuyobozi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yatangaje ko drones 19 za Ukraine zarashwe zitaragera mu mujyi, zaturutse mu byerekezo bitandukanye. Nubwo nta muntu wakomeretse, ibisigazwa by’izo ndege byaguye mu mihanda imwe y’ingenzi, bitera impagarara mu baturage.

Kugeza ubu Ukraine ntacyo iratangaza ku byo ishinjwa, ariko ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Kharkiv yavuze ko u Burusiya nabwo bwagabye ibitero bya drone muri uwo mujyi no mu murwa mukuru Kyiv, aho byahitanye umuntu umwe bikanangiza ibikorwa by’abasivile.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya nayo iherutse gutangaza ko yarashe drones 26 mu ijoro ryabanje, zoherejwe na Ukraine.

Ibi bitero bikomeje kuba hagati y’impande zombi mu gihe nta ntambwe igaragara iragerwaho mu biganiro by’amahoro. Ibibuga by’indege byari byafunzwe byarafunguwe nyuma y’amasaha make umutekano wongeye kugenzurwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore amazina akunzwe mu Rwanda mu myaka itanu ishize (2020-2024)
Next Article Ibibuga by’indege by’i Moscow byafunzwe by’akanya gato kubera ibitero bya ‘drone’
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yerekanye abarwanyi ba FDLR, Wazalendo na FARDC yafashe bahungabanya umutekano w’umujyi wa Goma
May 11, 2025
Rurageretse hagati ya Sean “Diddy” Combs na Cassie bakundanye
May 11, 2025
Yeguye atamaze umunsi ku mwanya w’umujyanama w’igihugu mu by’umutekano kubera amafoto y’ubwambure
May 11, 2025
Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki
May 11, 2025
Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho ibinyujije mu Rwanda
May 11, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Kim Kardashian na Taylor Swift rwabuze gica muri Hollywood

Umunyamideli Kim Kardashiam ahanganiye umwanya na Taylor Swift muri filime iri gutegurwa yitwa 'The Bodyguard' Iyi ni filime yasubiwemo bakaba…

1 Min Read
AMAKURU

Dore uturere twavutsemo abana benshi mu 2024

Ikigo k’igihugu k’ibarurisahamibare mu Rwanda giherutse gushyira hanze ubushakashatsi ngarukamwaka ku mibereho y’abaturage aho banagaragaza umubare w’abantu bavutse ndetse n’abitabye…

2 Min Read
AMAKURU

Ingabo z’u Buhinde zakajije umutekano mu bice byo ku mupaka nyuma yo kurasa muri Pakistan na Kashmir

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Buhinde na Pakistan biturutse ku bitero impande zombi zishinjanya kugabanaho. U Buhinde bwatangaje ko…

2 Min Read
AMAKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda 313 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA), bambitswe imidali bashimirwa ubwitange n’umusanzu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?