Mu gace kitwa Kaniga I, mu karere ka Buhweju, Rwengwe mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru iteye ubwoba y’umugore w’imyaka 43 witwa Sharon Nshemereirwe ushinjwa kwica umugabo we, Beinomugisha, akamuhamba munsi y’igitanda cyabo.
Amakuru yatangajwe na polisi agaragaza ko uwo mugore yamukubise inyundo mu mutwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2025, akamupfunyika mu myenda, akamuhamba mu cyumba cy’abo babanagamo.
Nshemereirwe yari amaze igihe abwira inshuti n’imiryango ko umugabo we yagiye gukorera muri Sudani y’Epfo. Nyuma y’igihe batamuca iryera, barabimubazaga, akababwira ko “ari mu kazi k’ubwubatsi.”
Polisi ivuga ko mbere yo gukora ayo mahano, Nshemereirwe yohereje umuhungu we w’imyaka 13 aho bacururiza, amusaba kutagaruka mu rugo uwo munsi.
Nyuma, Nshemereirwe yemeye icyaha, abibwira umuvandimwe we, bikomeza kumenyekana ubwo uwo muryango watangaga amakuru.
Iperereza ryaje kugaragaza ko uwo muryango warimo abana batatu n’umukozi bivugwa ko ari ‘inshuti’ y’umugore. Hari n’umwana w’amezi atatu Nshemereirwe yonsa, ariko ntibizwi neza se w’uwo mwana.
Abaturanyi n’ubuyobozi bw’akarere bavuze ko umugabo yari amaze igihe afitanye amakimbirane n’umugore, cyane cyane ku bijyanye n’imitungo n’inkomoko y’uwo mwana. Harakekwa ko habayeho kutizerana n’ubugambanyi.
Polisi ya Bushenyi yatangaje ko umurambo wa Beinomugisha wagejejwe ku bitaro ku wa 31 Mata, hakorwe isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe.
Beinomugisha yasize abana umunani yabyaranye n’abagore batatu batandukanye. Yari umwubatsi n’umucuruzi ukomeye muri ako gace.